Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kuba ikirangirire ni amahitamo – Perezida Paul Kagame
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

Kuba ikirangirire ni amahitamo – Perezida Paul Kagame

igire
igire Yanditswe August 14, 2023
Share
SHARE
Mu migani ya kera iganisha ku kugaragaza abantu barebare, banini cyane kandi b’abanyembaraga banditse amateka bafatwa nk’ibirangirire, mu rurimi rw’Icyongereza bakoresha ijambo “Giant”. Bagaragazwa nk’abantu bafite imbaraga zirenze iza muntu kuko ibyo bakoraga birenze ubushobozi bumenyerewe.
Ikirangirire ariko ni ijambo rinakoreshwa mu gusobanura ibigo cyangwa abantu b’abanyembaraga bakoze cyangwa bagikora ibikorwa by’indashyikirwa bihundura ubuzima bwa benshi ku Isi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakomoje ku gisobanuro cyo kuba ikirangirire cyangwa umunyembaraga, ashimangira ko kugera ku rwego rwo kuba umuntu wandika ayo mateka  bijyana n’amahitamo.

Yabikomojeho ku Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, mu  mpanuro yagejeje ku bihumbi by’abitabiriye imuhango wo gutangiza  Iserukiramuco ryiswe Ibihangange by’Afurika (Giants of Africa), ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa ufasha urubyiruko rw’Afurika kuzamura impano mu mukino wa Basketball.

Ni iserukiramuco ryahuriranye no kwizihiza Isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Giants Of Africa umaze ushinzwe n’abarimo Masai Ujiri, Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA).

Perezida Kagame, mu butumwa bwe, yagize ati: “Muzi ko mu gitekerezo cyagutse cyo kuba ikirangirire hazamo amahitamo.  Ugomba gufata icyemezo. Ibyo ukwiye kubikora uzirikana ko muri Afurika, Aziya, Amerika, i Burayi no muri Amerika y’Amajyepfo, aho ari ho hose buri wese ashobora kandi akwiye kuba ikirangirire.

Ntidukwiye guhitamo inzira zoroshye. Dukwiye guhutamo inzira twigaragarizamo tugakora cyane, tukiteza imbere, kandi tugatezanya imbere duharanira gukoresha ubushobozi bwacu bwose.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gutangira gukora ibikomeye, gutanga umusanzu warwo mu guteza imbere umugabane w’Afurika, no kudahora rwibutswa ahubwo rukamenya ko nta wundi waruhitiramo kuba ibirangirire.

Perezida Kagame kandi yasabye uru rubyiruko kuba umwe nk’Abanyafurika kandi ko bagomba kwiyumvamo ubushobozi bwo kugera kubyo bifuza.

Kwizihiza imyaka 20 y’Umuryango Giants of Africa byahuriranye n’Iserukiramuco rizamara iminsi irindwi, aho urubyiruko rurenga 250 ruturutse hirya no hino muri Afurika ruzahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n’inzobere mu mukino wa Basketball hagamijwe kurwongerera ubushobozi muri uyu mukino.

Kuri iki Cyumweru kandi, Umuyobozi Mukuru wa Giants of Africa Masai Ujiri arikumwe na minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyagaju bafunguye ku mugaragaro ikibuga cy’ umukino wa Basktball mu karere ka Rwamagana.

Giants Of Africa ni Umuryango umaze imyaka 20 ufasha abana bakiri bato kugaragaza impano zabo mu mukino wa Basketball, kuri ubu ukaba ukorera mu bihugu 16 by’Afurika, ari na byo byahagarariwe mu iserukiramuco ryaranzwe n’ibirori bidasanzwe aho abitabiriye bataramiwe n’Umuhanzi Diamond Platnumz.

Hanagaragajwe imico itandukanye y’abahagarariye ibihugu byabo muri uwo muhango binyuze mu mikino n’imbyino gakondo.

Masai Ujiri uri mu bashinze uyu Muryango, na we yavuze ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo kuba ibihangange.

You Might Also Like

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

1Вин зеркало на данный момент диалоговый

Melbet: Бонусы, промокоды а еще действия абсолютно все, чего бог велел большой свет!

igire August 14, 2023 August 14, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?