Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kugira ngo umutekano n’amahoro bigerweho hakenewe abapolisi bakumira ibyaha – Minisiteri Gasana
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Kugira ngo umutekano n’amahoro bigerweho hakenewe abapolisi bakumira ibyaha – Minisiteri Gasana

igire
igire Yanditswe July 14, 2023
Share
SHARE

Minisiteri w’umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, aratangaza ko kugira ngo umutekano n’amahoro birambye bigerweho, hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, bubahiriza amategeko, banatanga ibisubizo by’ibibazo abaturarwanda bafite.
Minisitiri Gasana yambika umwe mu bapolisi
Minisitiri Gasana yambika umwe mu bapolisi

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023, ubwo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari, mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, abapolisi 501 basozaga ku mugaragaro amahugurwa abemerera kuba ku rwego rw’aba Ofisiye bato, bambikwaga ipeti rya (Assistant Inspector of Police/AIP).

Minisitiri Gasana, wayoboye uwo muhango, yagarutse ku bibazo bitandukanye byugarije Isi binayibuza umudendezo muri rusange, ngo kugira ngo bikemuke ni uko haboneka abapolisi bakumira ibyaha.

Yagize ati “Umutekano n’amahoro birambye kugira ngo bigerweho, hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, bubahiriza amategeko, banatanga ibisubizo by’ibibazo abaturarwanda bafite. Abo bapolisi bagomba kugira ubumenyi, imyumvire n’imikorere inoze, byose bigatuma polisi y’u Rwanda ikomeza kuba intangarugero mu Rwanda ndetse no mu mahanga.”

Minisitiri w
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, avuga ko amwe mu masomo baha abapolisi bitegura kuba abofisiye bato, arimo abitegura kuba abayobozi ku rwego rw’ibanze ndetse n’abitegura kuba abanyamwuga bya gipolisi.

Ati “Mu nshingano za Polisi z’ibanze harimo gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo, amasomo tubigisha rero, tubigisha ngo bawucunga bate, rya tuze baribungabunga bate, bafatanya na ba nde, cyane cyane abaturage bakorana bate, abaturage bo babafasha iki mu kubona amakuru, bayifasha iki gukorana muri gahunda zitandukanye, ndetse tukanagira na gahunda dukorana n’abaturage ubwabo.”

Abapolisi barangije amahugurwa bavuga ko biteguye kubahiriza inshingano nshya bahawe, kandi nta kabuza ko amasomo bahawe azabafasha gukora no kunoza akazi kabo ka buri munsi, bagiye gutangira mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere.

Bahawe ipeti rya AIP
Bahawe ipeti rya AIP

AIP Julienne Wakubilwa ni umwe mu bahawe inshingano nshya, avuga ko bishimiye inshingano bahawe kandi biteguye kuzikora neza.

Ati “Inshingano duhawe tuzakiriye neza, ndetse nta nubwo ari ubwa mbere tuzikoze, twafashe amezi atatu tujya kwimenyereza umwuga mu Mujyi wa Kigali, bivuze ngo ibyo turabizi neza, kandi tugiye kubikora tubishyizeho umwete kuko twarabyitoje.”

Icyiciro cya 12 cy’aba Ofisiye cyasojwe, cyari kigizwe n’abanyeshuri 509, ariko abasoje bakaba ari 501, barimo 96 b’igitsina gore, barimo abapolisi 378, abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) 39, abo mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) 41, hamwe n’abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) 43.

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire July 14, 2023 July 14, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?