Umuyobozi mukuru wa Ellel Ministries Rwanda, Lambert Bariho yavuze ko gushima Imana bifitiye akamaro Igihugu n’abantu muri rusange bikaba ariyo mpamvu hategurwa amasengesho atumirwamo n’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abayobozi batandukanye.
Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tari 15 Nzeri 2024 mu masengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana, yabereye muri Convention Centre yitabirwa na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abantu basaga 600 barimo abayobozi mu nzego za leta, abayobozi mu nzego z’abikorera, abayobozi b’amadini n’amatorero.
Umuyobozi Mukuru wa Ellel Ministries Rwanda, Lambert Bariho, wigishije Ijambo ry’Imana muri aya masengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana, yagarutse by’umwihariko ku mumaro w’umuco wo gushima ku gihugu n’abantu muri rusange nk’uko bigaragara muri Zaburi 100: 1-5.
Ati “Ntabwo Imana idutegeka kuyishimira ngo idushyireho igitsure ahubwo tuyishimira kubera ko ari nziza, kuko yatugiriye neza.”
Bariho yavuze ko gushima bifitiye akamaro Igihugu n’abantu muri rusange, bityo gushima Imana bigomba kujyana no gushimira abo yakoresheje. Ati “Imana burya ikoresha abantu, bityo rero dukwiye kuyishimira ariko ntitwirengagize na ba bandi yakoresheje.”
Bariho yavuze ko gushima neza bisaba ko umuntu asubiza amaso inyuma, akamenya aho ava n’aho ageze, bityo akabona gushima Imana.
Yifashishije ibyanditswe n’abanditsi Chester Elton na Adrian Gostick mu Gitabo bise ‘Leading with Gratitude’, yagize ati “Iyo abayobozi mu kigo runaka bubatse umuco wo gushima byongera umusaruro. Ibi bisaba ko umuyobozi afata iya mbere mu kumenya ibyiza bya buri wese ndetse no kubimushimira.”
Yakomeje agira ati “Kugira Perezida ukunda Imana, agakora ibiyishimisha kandi biyubahisha, ni umugisha ukomeye cyane ku Banyarwanda, bidutera ubwuzu n’ishema.”
Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yavuze ko bateguye amasengesho yo gushima Imana ku bw’imigendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu no kuragiza Imana, manda nshya.
Ati “Muri Nzeri 2017, twari muri iki cyumba cya KCC mu isengesho ryo gushima Imana ku bw’amatora twari twagize n’ubuyobozi bwiza Imana yaduhaye. Icyo gihe twaragije Imana imigambi yacu y’Igihugu, yarabikoze, uyu munsi twagarutse kuyishima kuko ari Imana yo kwizerwa, Imana yumva gusenga kw’Abanyarwanda, turayishimiye.”
Ndahiro yavuze ko Abanyarwanda bafite byinshi bashima Imana bituma bateranira hamwe.
Ati “Dufite umugisha wo kugira ubuyobozi bwiyemeje guhesha agaciro Abanyarwanda Imana yaturemanye, guharanira uburenganzira bwacu, agaciro kacu no guhashya icyatuma umutekano n’ubuzima bw’Umunyarwanda buhungabana. Tunezezwa no kubona umuturage yarashyizwe ku isonga akaba afite uruhare ntasimburwa mu iterambere tubona.”
Muri aya masengesho abayobozi bahawe umukoro na Perezida Kagame aho yabasabye kutareberera akajagari kateye mu madini n’imyemerere.
Ati “Ubwo kandi abayobozi mvuga, ntabwo ari abayobozi ba politiki gusa, ndavuga n’abayobozi bo mu madini cyangwa indi myemerere, nabwo muri hano. Ntabwo byari bikwiye kuba biba gusa bitagira ikibigarura mwicaye aho ngaho, ntabwo ari byo.”
Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, utegura amasengesho yo gushima Imana nyuma y’amatora, hagamijwe gushima Imana uko amatora yegenze neza no kuragiza Imana manda nshya iba igiye gutangira.
Aya masengesho afite insanganyamatsiko igira iti, ‘Akamaro k’umuco wo gushima ku Gihugu’.