Kurahira si umuhango uhita gusa (AMAFOTO)

igire

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batatu bagize Guverinoma bahawe inshingano mu bihe bitandukanye, abibutsa ko atari ukurahira gusa, hanyuma ntibikurikirwe n’ibikorwa.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025.

Abarahiye ni Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée.

Bombi ntabwo barahiye tariki 25 Nyakanga 2025, ubwo abandi bagize Guverinoma nshya barahiraga, kuko bari mu butumwa bw’akazi mu mahanga.

Ni mu gihe kandi harahiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, uherutse guhabwa izi nshingano tariki 18 Nzeri 2025.

Ubwo yakiraga indahiro z’abo bayobozi, Perezida Paul Kagame yabasabye guherekesha indahiro ibikorwa.

Yagize ati: “Kurahira ntabwo ari umuhango ugira gutya ugahita gusa, ntukurikirwe n’ibikorwa bijyana nawo, icyo ni cyo nasubiragamo kandi ibindi nabisobanuye mbere, by’ukuntu dushaka ko igihugu cyacu kimera, aho kiva turahazi, aho kigeze turahazi, aho gishaka kujya turahazi.”

Yavuze ko abantu ari abantu bashobora gukora amakosa, ariko batagomba guhora bayasubira ari amwe.

Ati: “Buri rwego na buri gice cy’urwo rugendo turimo harimo amasomo menshi dukwiriye kuba twiga kandi amakosa amwe dukora ntihabe kuyasubiramo kenshi kuko icyo gihe ubwo inshingano ziba zatakaye.”

Yongeyeho ati: “Ubusanzwe mu mirimo, mu buzima, abantu bakora amakosa nk’abantu bigahita, ariko iyo usubiyemo amakosa amwe kenshi icyo kiba cyabaye ikindi kibazo, biba byabaye indwara igomba gushakirwa umuti mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

 

Perezida Paul Kagame yibukije abarahiye ko inshingano barahiriye zigomba kugurikirwa n’ibikorwa
Abarahiye ni Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda
Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batatu barahiriye inshingano

AMAFOTO :

Share This Article