Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana yagarutse ku bugwari bw’ingabo z’Ababiligi zatereranye Abatutsi bakicwa urw’agashinyaguro.
Yabigarutseho kuri uyu wa 11 Mata mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ibihumbi by’Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro kuwa 11 Mata 1994.
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rushushanya inzira y’inzitane Abatutsi bakoze bajyanywe kwicwa nyuma yo gutereranwa n’Ingabo za Loni, MINUAR.
Abitabiriye uru rugendo, barutangiriye muri IPRC Kigali, ari nayo yahoze ari ETO Kicukiro, rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi basaga 105.000.
Muri bo, abarenga 2.000 biciwe ku musozi wa Nyanza nyuma yo gutereranwa n’Ingabo za MINUAR kuri ETO.
Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro ari nabyo byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n’Ingabo zifite intwaro. MINUAR yabasize mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare ba Leta yateguye Jenoside bahita batangira kubica, kuwa 11 Mata 1994.
Minisitiri Bizimana yasobanuye uburyo Ababiligi batangiye gutera ibibazo u Rwanda kuva kera ubwo bagabanyaga u Rwanda mo ibice bigahabwa ibindi bihugu.
Yavuze ko bagiye babiba urwango mu Banyarwanda kuva kera kandi bakabikora mu bikorwa no mu nyandiko zitandukanye. Yatanze urugero rw’inyandiko zo mu 1942 zavugaga ko Umututsi ari indyarya, ari muremure n’ibindi byamutandukanyaga n’abandi Banyarwanda.

Ati “Aba ni abazungu bitaga Abanyarwanda gutya. Abanyarwanda ntibari barigeze na rimwe bibona muri izi nyito z’abazungu”.
Yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kumenya ko irondabwoko ryazanywe n’abazungu, bacamo Abanyarwanda ibice.
Ati “Tugomba kwipakurura iri rondabwoko ry’aba bazungu, ni cyo kizadukiza.” Yavuze ko irondabwoko rigaragarira mu nyandiko z’abazungu bageze mu Rwanda, bidakwiye kwitirirwa inyungu za politiki nk’uko hari abashaka kubivuga batyo.
Bizimana yerekanye impamvu u Bubiligi bwateye intambwe isubira inyuma yo kutazirikana uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bwagizemo uruhare.
Ati” Muri iyi minsi aho u Bubiligi bwuburiye ingeso yo kwikoma u Rwanda, nongeye gusoma izi mbabazi za Guy Verhofstadt mu ijambo rye yavuze ubwo twibukaga agaragaza uruhare no kwicuza ku Bubiligi , nta hantu na hamwe usanga akoresha ijambo Jenoside. Ni amahano atagira izina.”
Itariki ya 11 Mata 1994 ntizibagirana ndetse ntizava mu mutwe, kuko yibutsa Abarokotse Jenoside uburyo Ababiligi bahungishije imbwa n’abazungu bene wabo bakabasiga mu menyo y’Interahamwe zibica urw’agashinyaguro.
Karasira Venuste warokotse ubwicanyi bw’i Nyanza, yavuze ko tariki 11 Mata 1994, ari bwo babonye Ingabo za MINUAR zizinze utwazo ziragenda, Abatutsi bari bazihungiyeho muri ETO Kicukiro, bazisaba kutagenda ariko ziranga zirabasiga.
Yagize ati “Twagiye kubona tubona abo bazungu, Ababiligi bazinze utwabo, turabegera tubabajije baratubwira ngo Abajandarume baraturinda, bo baragiye. Turababaza tuti ese baraturinda ari bo turi guhunga, ari bo batwica? Turababwira tuti mugume aho, baranga baragenda.”

Karasira yavuze ko yari atuye muri metero 800 uvuye kuri ETO Kicukiro, aho we n’abaturanyi bahungiye bahagera bahasanga abantu benshi bose bari bizeye ko batekanye kuko hari harinzwe n’Ingabo za Loni.
Kugira ngo abashe kurokoka yaryamye munsi y’umurambo kuko yari yacitse akaboko, abicanyi baramureka bakeka ko na we yapfuye.
Uruhare rw’u Bubiligi muri Jenoside yakorewe Abatutsi runashimangirwa na Lt Gen. Romeo Dallaire wari Umuyobozi w’Ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.
Yagize ati “Ni uko Ababiligi bo bahita bemeza ko bagiye guhita bagenda. Mu by’ukuri ntabwo ari Loni ubwayo yabagabanyije ahubwo ni bo bahisemo kuvuga bati tugende. Rero batumye n’abandi bumva ko ntacyo bagikora hano bumva ko na bo bakwiye gukuramo akabo karenge.’’