Abenshi mu babonye amafoto y’Ingabo zari iza RPA ku rugamba rwo kubohora Igihugu, bakunze kwibaza ku mugore wagaragaye mu ifoto ari mu barinze Maj Gen Paul Kagame wari uyoboye urugamba mu 1990.
Uwo mugore byagaragariraga buri wese ko ari muto bigatuma bibaza ku butwari bwe bwo gushirika ubwoba, ni Lydia Bagwaneza wamaze kugera ku rwego rwa Colonel, ipeti ritigeze rigirwa n’umugore, kugeza ubwo mu Kuboza 2023 Perezida Paul Kagame ahaye iryo peti abagore barindwi.
Kubona uwo mugore ku rugamba ntabwo bivuze ko bidashoboka, ahubwo icyibazwaga ni ukumubona muri iyo myaka (1990) ahari imyumvire itesha agaciro umugore.
Col Bagwaneza uvuka mu muryango w’abana 10, avuga ko yinjiye mu gisirikare abikundishijwe n’umubyeyi we, aho yabaga yicaye mu bana be agahora abagaragariza icyifuzo cye, agira ati “Bana banjye, nzishima ari uko mu bitabira urugamba rwo kubohora Igihugu mbonyemo umwana wanjye, nzishimira kubona mbohowe n’abarimo umwana nabyaye”.
Ngo muri iyo minsi nibwo mu gace k’iwabo hakozwe ubukangurambaga busaba ababyeyi gutanga abana babo ngo bajye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, Col Bagwaneza yasabye umubyeyi we (Mama) ko yamwemerera kujya mu gisirikare, abyumva atazuyaje, umwangavu w’imyaka 18 atangira urwo rugendo, aho yagaragaraga mu basirikare bato bitabiriye urugamba.
Ku rugamba n’ubwo yari umwana ntiyigeze aruha kugeza babohoye igihugu
Mu kiganiro aherutse kugirana na Mama Urwagasabo, ubwo yasozaga amasomo ye y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’intambara mu Ishuri rikuru rya gisirikare riri i Musanze, Col Bagwaneza, avuga ko muri ayo masomo yisanze ari we mugore uyarimo mu bagabo basaga 48.
Avuga ko kuba yararwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, akaba ageze ku rwego rwa Colonel, abikesha ubuyobozi bwiza butigeze bwibagirwa umugore.
Ati “Kuba ndi umudamu ufite ipeti rya Col, nkaba nzamukana n’abandi bagore mu iterambere ry’Igihugu n’abandi, bifite icyo bivuze, icya mbere n’uko dufite ubuyobozi butigeze busubiza abakobwa cyangwa se umugore inyuma, icya kabiri nuko natwe tugomba kubikorera”.
Arongera ati “Nk’ubu maze igihe cy’amezi 11 hano, twari abanyeshuri 49 kandi ninjye mugore njyenyine wari muri aya masomo, aho twigaga bimwe, tukabazwa ibizamini bimwe kandi nkitwara neza, bisaba kubikorera ntabwo ari ibintu byizana, urahatana”.
Col Bagwaneza, avuga ko ubwo yinjiraga mu gisirikare mu 1990, yumvaga ko agomba gufatanya na basasa be gukorera Igihugu, kuri we kuba umubyeyi ntibimubuza gukora imirimo ye ya gisirikare.
Ati “Kuva mvuye mu rugo ngasanga bazaza banjye ku rugamba nari kumwe n’abandi bakobwa, twari bato mu by’ukuri ariko n’abandi basaza bacu bari batoya, twagenze urugendo rutari ruto kandi rutoroshye, ariko njya nkunda kubwira abantu ngo buri muntu akwiye kugira impamvu yo gukora ibyo akora”.
Arongera ati “Twari dufite impamvu yo gukora ibyo twakoze, twari dufite ubuyobozi bwari butuyoboye neza n’ubwo bitari byoroshye ariko badusobanuriraga impamvu z’urugamba turimo, gusa nk’abakobwa ntitwabura guhura n’imbogamizI zirenze gato ku bahungu”.
Akomeza agira ati “Urugero, umwana w’umukobwa akenera kwitabwaho bidasanzwe (Special Care), akenera gukaraba aho abandi batakarabye, ashobora kuruha mu bihe bitandukanye, ariko hari ukuntu navuga ko Imana ibanye n’abantu mu bihe byose, ndababwiza ukuri ntabwo nigeze nduha, nta nahamwe nigeze nduha ngo baransiga, ngo ibyo bakoze sinabikoze, kuva dutangira urugamba kugeza barusoje, gusa bisaba guhatana no kumenya icyo urwanira”.
Col Lydia Bagwaneza, avuga ko mbere yo gutangira urugamba rwo kubohora Igihugu, atigeze agira amahirwe yo kumenya u Rwanda, avuga ko n’ubwo babohoye Igihugu bagasanga cyarahindutse nabi, ariko ngo kugeza ubu yishimiye aho Igihugu kigeze cyiyubaka.
Ati “Uyu munsi ntewe ishema n’Igihugu cyanjye (I am Proud of my country), ni Igihugu gifite aho cyavuye gifite aho kigeze ni n’Igihugu kandi gifite aho cyerekeza, ubumwe bwacu twahisemo buhuje Abanyarwanda ni ikintu cy’ingenzi, ikindi ni ugukora cyane kandi tugakoresha bike tukagera kuri byinshi, n’ibyo dukora tukamenya ko tugomba kubibazwa (accountability)”.
Avuga ko akazi akora ka buri munsi, katamutandukanya n’umuryango we ati “Umugabo wanjye arabizi ko ngomba kwitangira Igihugu, kandi ikije cyose ndabimubwira nti haje aka kazi, umugabo wanjye n’abana banjye ni abana bavutse bambona bazi ibyo ndimo”.
Arongera ati “Mu bihe tuganira, mbabwira ko igihe cyose haje Igihugu bamenya ko ngiye kucyitangira, ko ngiye kubashakira amahoro, kuko Igihugu ngifata nk’ingobyi ihetse abantu bose, ingobyi bagomba kubungabunga, bagomba gusigasira”.
Col Bagwaneza, asaba abakiri bato kugira umuhate, ubushake umurava mubyo bakora byose, kugira ngo bagere ku nzozi zabo, kandi bakigirira icyizere muri byose.
Abagore barindwi bo mu ngabo z’u Rwanda baherutse guhabwa ipeti rya Colonel ni Col Betty Dukuze, Col Belina Kayirangwa, Col Séraphine Nyirasafari, Col Marie Claire Muragijimana, Col Lydia Bagwaneza, Col Lausanne Ingabire na Col Stella Uwineza.