Mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hazagaragazwa umwihariko w’Umuryango Mpuzamahanga wo kutigira ku mateka, bigatuma ibyemezo wiyemeje byo kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimo guca burundu Umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere bitubahirizwa.
Ibyo ni ibyagarutsweho na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ubwo yagaragazaga inyoborabikorwa ku Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hazakomeza kugendera ku ngingo igira iti: “Kwibuka Twiyubaka”.
MINUBUMWE yagaragaje ko hazazirikanwa amateka yatumye Jenoside yakorewe Abatusi ibaho, urugendo rwo kubaka Igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.
Icyumweru cy’Icyunamo kizatangira ku wa 07 Mata 2025; ku rwego rw’Igihugu kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari na ho umuhango wo Kwibuka uzabera ku rwego rw’Igihugu.
Hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember” ruzahagurukira ku Nteko Ishinga Amategeko igasorezwa kuri BK Arena ahazabera “Umugoroba w’Ikiriyo”.
Ibyo bikorwa bizanyuzwa no kuri radiyo na televiziyo by’Igihugu.
Ku rwego rw’Uturere
Mu Turere Icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’Akarere.
Mu Midugudu yose hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.
Kuri uwo munsi (tariki 07 Mata), bikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka.
Ibikorwa nk’iby’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro, bizakomeza guha serivisi ababigana kimwe no kujya gufata indege no kuzana abagenzi zizanye.)
Hoteli zizakomeza guha serivisi abazicumbitsemo.
Icyumweru cy’icyunamo (7-13 Mata 2025)
Kuva tarikiya 7 kugeza 12 Mata 2025, hateganyijwe ibikorwa byo Kwibuka ahantu hatandukanye mu Gihugu ku matariki yemeranyijweho n’inzego zibishinzwe.
Inyoborabikorwa ku kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Tariki 10 hateganyijwe ikiganiro kizahabwa abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda; hateganyijwe n’ibihuza urubyiruko n’ibindi byiciro.
Ku rwego rw’Umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku itariki ya 7 Mata 2025 nta bindi biganiro biteganyijwe.
Tariki ya 11 Mata 2025 mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka mu Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n’umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rw’i Nyanza ya Kicukiro.
Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu cyumweru cy’icyunamo.
Mu cyumweru cy’icyunamo kandi ibendera ry’Igihugu rizurururutswa rigezwe hagati.
Tariki ya 13 Mata 2025: Gusoza icyumweru cy’Icyunamo
Ku rwego rw’Igihugu icyo gikorwa kizabera ku Urwibutso rwa Rebero, hazirikanwa Abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.
Mu Turere bazakora ibikorwa byo kwibuka aho biteganyijwe ariko nta gikorwa cyihariye cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo giteganyijwe ku rwego rw’Akarere ariko icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside ntikirenze amasaha atatu.
Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu nzego zitandukanye
Igikorwa cyo Kwibuka mu bigo bya Leta, ibyigenga, iby’abikorera, na ambasade z’ibindi bihugu mu Rwanda bizakorwa ku munsi watoranyijwe, hagati ya tariki 8 Mata na 3 Nyakanga 2025.
Buri rwego rwishakira utanga ikiganiro ubifitemo ubumenyi, yaba umukozi warwo cyangwa uturutse ahandi, akifashisha inyoborakiganiro yatangajwe na MINUBUMWE.
Kwibuka mu bigo by’amashuri bizategurwa n’ubuyobozi bw’ishuri, bushyireho Komite yo gutegura no kuyobora icyo gikorwa.
Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka, gusura inzibutso, no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko.
Misa n’amateraniro mu gikorwa cyo Kwibuka ntibishyirwa mu gikorwa cyo Kwibuka, ariko mu gihe icyo gikorwa cyateguwe n’umuryango ushingiye ku myemerere, cyangwa ibigo bishamikiye kuri iyi Miryango byemewe n’amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke cyangwa abanyamuryango babyo bishwe muri Jenoside, bikorwa hakurikijwe imyemerere yabyo.
Umugoroba w’Ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, usozwa bitarenze saa yine z’ijoro.
Urugendo rwo Kwibuka bitabangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, rushobora gukorwa mu gihe rwemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Icyo gihe hirindwa gufunga imihanda, inzira n’ibindi bikorwa, kandi rugakorwa mu ituze.
Mu rwego rwo gusigasira amateka, inzego zateguye igikorwa cyo Kwibuka zifata mu buryo bw’ikoranabuhanga amajwi n’amashusho by’ubuhamya bwatanzwe, MINUBUMWE ikagenerwa kopi y’ibyafashwe.
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, inzego zose zirasabwa kugabanya ikoreshwa rya banderole (banners) mu gusakaza ubutumwa, ahubwo hagakoreshwa ibyapa binini (billboards) n’insakazamashusho (LED screens).
Nyuma y’icyumweru cy’icyunamo, ibirango byo kwibuka bizamanurwa; bikomeze gukoreshwa gusa igihe hateguwe igikorwa cyihariye cyo Kwibuka.