Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: #Kwibuka30: Intumwa za USA ziyobowe na Bill Clinton zageze mu Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

#Kwibuka30: Intumwa za USA ziyobowe na Bill Clinton zageze mu Rwanda

igire
igire Yanditswe April 7, 2024
Share
SHARE

Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, hamwe n’izindi ntumwa z’Umukuru w’icyo Gihugu, Joe Biden, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa Kane w’iki cyumweru, Perezida Joe Biden wa Amerika, yari yatangaje ko azohereza itsinda rizamuhagararira mu muhango wo gutangira icyunamo, uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024.

Mu bandi bagize iryo tsinda ry’Intumwa za Amerika harimo Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda witwa Eric Kneedler, hamwe n’Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi na Afurika, Mary Catherine Phee.

Hari na Casey Redmon, Umujyanama wihariye wa Perezida Joe Biden, akaba n’Umuyobozi mukuru ushinzwe Amategeko n’Inama Nkuru y’Umutekano mu biro bya Perezida wa Amerika (The White House).

Bill Clinton n'intumwa bari kumwe bakiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe

Bill Clinton n’intumwa bari kumwe bakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe

Harimo kandi na Monde Muyangwa, Umuyobozi wungirije mu Biro bishinzwe Afurika no mu Kigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Bill Clinton ni we wari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda mu 1994, akaba yarayoboye icyo gihugu ari Perezida wa 42, kuva muri Mutarama 1993 kugeza muri Mutarama 2001.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire April 7, 2024 April 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?