Isiraheli yakomeje kugaba ibitero ku mutwe w’abarwanyi wa Hezbollah nubwo hakomeje gushyira imbaraga mu biganiro byo guhagarika mirwano.
Kuri uyu wa gatandatu, abashinzwe ubutabazi muri Libani biriwe mu bikorwa byo gushakisha abarokotse ahatewe iki gisasu muri Basta kakaba agace gatuwe cyane i Beirut mu murwa mukuru wa Libani.
Nibura abandi bantu 63 bakomerekeye muri iyi iki gitero nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima muri Libani.
Ingabo za Isiraheli (IDF) ntizatanze integuza mbere y’iki gitero, kandi kugeza ubu ntacyo Isiraheli iratangaza kuri icyo gitero.
Amakuru aturuka aho muri Libani aravuga ko nta muyobozi mukuru wa Hezbollah wari muri iriya nyubako.
Ingabo za Isiraheli zavuze ko zagabye igitero kuri Hezbollah mu nkengero z’amajyepfo ya Beirut mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.
Hagati aho, imirwano hagati y’ingabo za Isiraheli n’abarwanyi ba Hezbollah mu majyepfo ya Libani irakomeje, amakuru avuga ko imirwano ikaze ikomeje kubera hafi y’umujyi wa Khiam, hakaba agantu h’ingenzi kuri Hezbollah.
Gusa igisirikare cya Isiraheli nticyemeje imirwano yabereye i Khiam.
Igitero cyo kuri uyu wa gatandatu, ni cyo ingabo za Isirahel ziheruka kugaba kuri Beirut rwagati mu byumweru bicye bishize, bibayeho nyuma y’iyicwa ry’umuvugizi w’umutwe wa Hezbollah mu gitero cy’indege ku cyumweru gishize.
Ibitero byinshi by’indege bya Isiraheli byibasiye ibirindiro by’umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah mu nkengero z’amajyepfo ya Beirut kuva imirwano yakwiyongera mu mezi ashize.
Muri Nzeri, Isiraheli yagabye igitero gikomeye kuri Hezbollah, yica abayobozi bakuru b’uyu mutwe , aho leta ya Tel Aviv yagabye ibitero byinshi kandi yohereza ingabo mu majyepfo ya Libani mu rwego rwo guhangana n’uyu mutwe ukorera muri Libani ariko uterwa inkunga na leta ya Irani.
Minisiteri y’ubuzima muri Libani ivuga ko kuva iyi ntambara yatangira abantu bagera ku 3.000 bishwe, abandi ibihumbi n’ibihumbi barakomereka.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ryatangaje ko abaturage barenga miliyoni bakuwe mu byabo.