Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Libiya: Abimukira 61 barohamye mu mpanuka y’ubwato
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Libiya: Abimukira 61 barohamye mu mpanuka y’ubwato

igire
igire Yanditswe December 18, 2023
Share
SHARE

Image

Umuryango mpuzamahanga w’abimukira (IOM) muri Libiya watangaje ko abimukira 61, barimo abagore n’abana, barohamye nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye muri Libiya.

France 24 yanditse ko mu nyandiko IOM yashyize ku rubuga rwa X, bavuga ko ubwo bwato bwari butwaye abantu bagera kuri 86, muri bo 61 bakaba ari bo barohamye. Bwari  bwahagurutse mu mujyi wa Zwara wo muri Libiya, kuri kilometero 110 uvuye ku murwa mukuru Tripoli.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 16 Ukuboza, raporo ya IOM ivuga ko kurohama ari byo byateje imfu nyinshi mu nzira z’abimukira ku Isi hose mu gice cya mbere cya 2023, muri icyo gihe hakaba harapfuye abantu 2 200. Ikomeza ivuga ko inzira yo hagati ya Mediterane ari yo yahitanye abantu benshi, kuko yahitanye abagera ku 1 727 ndetse n’abandi barazimira.

IOM yavuze ko umubare w’abimukira wikubye hafi kabiri mu 2023 ugereranyije n’umwaka ushize.

Abagera kuri 91% baturutse muri Tuniziya, muri Nyakanga, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi na Tuniziya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rwo kurwanya abacuruza abantu mu gihe hariho ubwiyongere bukabije bw’amato yahavuye yerekezaga mu Burayi.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire December 18, 2023 December 18, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

U Rwanda rurakira Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi
ubuhinzi

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?