Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Loni itewe ubwoba n’umwuka mubi ukomeje kuba mwinshi hagati ya DRC n ’u Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Loni itewe ubwoba n’umwuka mubi ukomeje kuba mwinshi hagati ya DRC n ’u Rwanda

igire
igire Yanditswe December 11, 2023
Share
SHARE

Ni ibigaragarira muri raporo ya nyuma ya Loni ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iza kumurikwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023.

Contents
     

Kuva mu mwaka ushize wa 2022 umwuka mubi watangiye gututumba hagati ya Congo n’u Rwanda, kubera ibirego iki gihugu kirurega by’uko rwaba ruha ubufasha inyeshyamba za M23.

U Rwanda ruhakana guha ubufasha ubwo ari bwo bwose izi nyeshyamba zimaze imyaka irenga ibiri zarubuye imirwano n’Ingabo za Guverinoma ya RDC (FARDC), ahubwo rugashinja ubutegetsi bw’i Kinshasa gukorana n’inyeshyamba z’umutwe wa FDLR bahuriye mu mugambi wo guhungabanya umutekano warwo.

Ibihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa ndetse n’ibyakarere byagerageje gusaba impande zombi gukemura amakimbirane ari hagati yazo, gusa kugeza ubu nta musaruro ufatika uragerwaho.

Muri raporo nshya ya Loni, Antonio Guterres agaragaza ko “umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje kuba mwinshi, urangwa n’imvugo z’urwango zikomeje kwiyongera, gushinjanya gukoresha imitwe yitwaje intwaro nk’intumwa ndetse n’ubwiyongere bw’ibikorwa (ibitero) byambukiranya imipaka.”

Umukuru wa Loni avuga ko uyu mwuka mubi ukomeje kwiyongera mu gihe hari amasezerano ya Luanda na Nairobi yananiwe gushyirwa mu bikorwa, ikindi ingufu za dipolomasi na zo zikaba ntacyo zigeraho.

Raporo ya Loni ivuga ko Guterres “ahangayishishijwe n’ubwiyongere bw’umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda” agasaba abayobozi b’ibihugu byombi “gutanga agahenge”, ahubwo bagatanga umusanzu wabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Nairobi na Luanda mu rwego rwo gucubya umwuka mubi.

Loni ikomeje kwinginga u Rwanda na RDC mu gihe Kinshasa isa n’igishyize imbere umugambi wo gutera u Rwanda ikavanaho ubutegetsi bwarwo.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagereranyije Perezida Paul Kagame na Adolf Hitler, ndetse anarahira ko azatuma iherezo rye riba nk’iry’uriya munyagitugu wahoze ategeka u Budage.

Guverinoma y’u Rwanda biciye mu muvugizi wayo yahise itanga impuruza, ibaza Loni impamvu itagira icyo ikora nyuma y’ariya magambo aremereye.

 

 

 

 

 

You Might Also Like

Gasabo: Hari ibigo by’amashuri bya leta biyishyuza amafaranga y’ibirarane ibigenera

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

igire December 11, 2023 December 11, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya
ubuzima

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?