Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Lt Col Kabera yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe yo kugira Igihugu
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Lt Col Kabera yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe yo kugira Igihugu

igire
igire Yanditswe October 4, 2024
Share
SHARE

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yaganirije urubyiruko rwitabiriye Igitaramo cya Gen-Z Comedy Show, cyabereye muri Camp Kigali, ku mugoroba wo ku wa Kane, arusangiza amahirwe rwashyiriweho n’uko rukwiye kuyabyaza umusaruro.

Ni ikiganiro cyagarutse ku rugendo rwo kubohora u Rwanda rwatangiye tariki 1 Ukwakira 1990, umukoro mu gusigasira ibyagezweho n’ibindi.

Lt Col Simon Kabera ni we wari watumiwe mu gice kizwi nka ‘Meet Me Tonight ‘ cyagenewe kuganira n’abafite ibyo basangiza urubyiruko rwitabira ibitaramo by’urwenya bizwi nka Gen Z Comedy Show.

Yabwiye urubyiruko ko mbere y’umwaduko w’Abakoloni, Abanyarwanda babanaga mu mahoro, bunze ubumwe ariko ubwo bazaga bababibyemo amoko.

Yagize ati “Iki Gihugu cyacu mbere y’Abakoloni, Abanyarwanda barabanaga, ariko baje baratuvangura, batubibamo amacakubiri, Repubulika ya Mbere ije n’iya Kabiri zikomeza amacakubiri.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo abantu bose bari bafite uburenganzira bwo kujya mu ishuri ngo bige. Abatarahunze ngo bajye hanze, abasigaye mu Gihugu nta burenganzira bari bafite bwo kujya mu ishuri ngo yige ishuri ashaka. Ariko nsimbutse gato, muri iyi minsi ikijyana umuntu mu ishuri ni ubwenge.”

Lt. Col Kabera, winjiye mu rugamba rwo kubohora Igihugu afite imyaka 18, yavuze ko ari ibintu ahuriyeho n’abandi benshi barwanye uru rugamba, bityo urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye kubyigiraho kugira ngo narwo rurwane urugamba rwo kubaka u Rwanda rwasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nkiri muto barambwiraga ngo Igihugu cy’u Rwanda gitemba amata n’ubuki, byatumye nginkunda kurushaho. Icya kabiri ni ukwigira ku bandi, numvaga ko hari abantu bari mu buhungiro bakeneye gutaha mu gihugu cyabo, icya gatatu ni ukumva ko nkeneye igihugu, nkeneye kugira iwacu.”

Lt Col Kabera yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rushyirirwaho n’ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda.

Ati “Abana baratekereza amahirwe bafite bakayabyaza umusaruro, batekereza ubwenge bafite, ikoranabuhanga igihugu cyabashyiriyeho, byose bakabibyaza umusaruro. Twese tube Inkotanyi ziharanira icyiza.”

 

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire October 4, 2024 October 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?