Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: M23 irashinja leta ko ariyo ‘ikomeje guteza impagarara’
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

M23 irashinja leta ko ariyo ‘ikomeje guteza impagarara’

igire
igire Yanditswe February 7, 2023
Share
SHARE

Imyigaragambyo ikomeje guhagarika ubuzima mu mujyi wa Goma
Mu gihe kuri uyu wa kabiri imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 yongeye kubura mu duce twa Masisi, n’imyigaragambyo mu mujyi wa Goma igakomeza, izi nyeshyamba zirashinja leta ‘gukomeza guteza impagarara aho gushaka amahoro’.

Abigaragambya basaba ko ingabo z’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EACRF) zijya gufasha ingabo za leta kurwana na M23 cyangwa zigataha, n’uyu munsi bakomeje gufunga imihanda henshi mu mujyi wa Goma, nk’uko Aimé Patrick Mungano utuye mu gace ka Majengo yabibwiye BBC.

Ni mu gihe abaturage bakomeje guhunga imirwano mu duce twa Karenga na Ruvunda hafi ya Sake, uduce turi mu burengerazuba uvuye i Goma ugana i Masisi.

M23 ivuga ko iyi myigaragambyo irimo ibikorwa byo gusenya no gusahura iby'Abatutsi
M23 ivuga ko iyi myigaragambyo irimo ibikorwa byo kwibasira, gusenya no gusahura iby’Abatutsi i Goma

imyigaragambyo irimo kuba ari “ingaruka zitaziguye z’amagambo Perezida Felix Tshisekedi yabwiye umugaba w’ingabo za EACRF mu nama y’i Bujumbura.”

Gusa, iyi myigaragambyo yari yatangiye kuwa gatanu ushize, irushaho gukomera ejo kuwa mbere.

Lawrence Kanyuka uvugira M23, yatangaje ko “gukomeza kwica Abatutsi, gusenya no gusahura iby’Abatutsi birimo kuba i Goma uyu munsi ari ikimenyetso ntashidikanywaho ko ari leta ikomeje guteza impagarara aho gushaka amahoro”.

M23 ihakana kandi ibirego bya leta byo kurasa kuri iriya ndege ya MONUSCO ivuga ko yarasiwe mu karere itagenzura.

MONUSCO yo ntiratangaza uwarashe ku ndege yayo.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire February 7, 2023 February 7, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

U Rwanda rurakira Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi
ubuhinzi

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?