M23 ishobora kongera gusubira mu duce yari yarashyikirije ingabo za EACRAF
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zikomeje kwijundi isa EACRAF, zivuga ko batiziye ibyo zikora ndetse ko batazi niba zaraje guhashya umutwe wa M23, kuko ngo nta munsi n’umwe zigeze ziyirasaho, ibyo ngo babona ko bishobora guha icyuho uyu mutwe wa M23 kongera gusubira mu bice zahozemo.
Uku kwijundikwa no gushyirwaho igitutu kw’ingabo z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, nibyo byagejeje ku iyegura rya Gen. Jeff Nyagh waziyoboraga.
Imvugo n’ibikorwa byo gutesha agaciro umusanzu w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, bikomeje kwiyongera.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yavuze ko ku bwe atiyumvisha impamvu izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba zidakora ibyo iki gihugu kibifuzaho, kandi mu byo bakoresha harimo imisanzu iba yatanzwe n’iki gihugu.
Yagize Ati“Ese ingabo za EAC zaratsinzwe? Biroroshye ntabwo izi ngabo zatanze umusaruro zari zitezweho. Ndabivuga nta kurya indimi. Biragaragara neza nk’amazi meza ari mu kirahuri gicyeye. Atari ko bimeze, ntabwo twaba tukivuga M23, ntabwo bisaba kubigaragaza mu buryo bwihariye”.
Yakomeje avuga ko kuba izi ngabo zikora, hejuru ya 60% by’inkunga zikoresha iva mu bihugu aho Angola yatanze miliyoni y’amadolari, Sénégal yatanze miliyoni y’amayero, Kenya nayo yatanze miliyoni.
Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bwasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubaha umugambi wo kohereza ingabo zishinzwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na RFI, Peter Mathuki Umunyamabanga mukuru wa EAC, yavuze ko ibirego bishinjwa EACRF nta shingiro bifite, ngo kuko nta munsi n’umwe yigeze yakira amakuru cyangwa ibirego birebana nazo binyuze munzira zabugenewe.
Ati “Kuvuga ko Umutwe w’Ingabo za EAC ntacyo uri gukora muri iki gihe gito umaze, ni ukwigiza nkana.”
Kwijundika EACRF kwatumye RDC ijya gutakira Umuryango w’ubukungu uhuje ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika SADC, mu cyumweru gishize wemeza ko ugiye kohereza Ingabo muri iki gihugu.
Mu ruzinduko Perezida Tshisekedi yagiriye i Gaborone muri Botswana, yavuze ko ingabo za EAC nizidahindura ngo zifashe RDC kurwanya M23, zigomba kuba zavuye ku butaka bw’icyo gihugu bitarenze Kamena uyu mwaka.
RDC kandi yanze kongerera igihe ingabo za EAC cyarangiye muri Werurwe muri uyu mwaka, igasaba uwo muryango kubanza kuzihindurira inshingano kugira ngo zemererwe kurwana na M23, aho gusigara mu duce yavuyemo gusa.