Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na M23, yashyizeho amabwiriza yo kurekura ingendo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ndetse bihita bikurikizwa.

Itangazo rya gatatu rya Guverineri Bahati Musanga Erasto, ryasohotse tariki 17 Gashyantare 2025, rivuga ko ingendo zo mu mazi mu kiyaga cya Kivu zizajya zikorwa amasaha 24 kuri 24.
Ubwato bwa Emmanuel busanzwe bukora ingendo zihuza imijyi ya Goma na Bukavu, nibwo bwahagurutse mbere y’ubundi mu gitondo, ku nkombe z’ikiyaga i Bukavu bwerekeje i Goma.
Bwari bwuzuye abagenzi, abenshi harimo abari baravuye mu mujyi wa Goma bahungira Bukavu, ariko kubera nta mirwano yabaye mu mujyi wa Bukavu bahitamo gusubira mu mujyi wa Goma.
Ingendo zo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ni zo zihuza Goma na Bukavu, mu gihe umuhanda ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo udakoze, abantu bakifashisha amazi.

Icyakora Abanyekongo benshi bakoresha umuhanda w’igitaka banyura mu Rwanda, kandi bakavuga ko aribyo bihendutse ndetse byihuse, kuko nyuma yo kwambuka umupaka wa Goma ujya Gisenyi ugafata imodoka zigenga, ukoresha amasaha 5 ukaba ugeze ku mupaka wa Kamembe na Bukavu, mu gihe gukora urugendo rwo mu mazi ukoresha ubwato mu kiyaga cya Kivu ukoresha amasaha agera 10.
Uretse ingendo zo mu mazi, umupaka wa Rusizi wongeye gufungurwa, abantu bakomeza ibikorwa byabo by’ubuhahirane.
Umujyi wa Bukavu uratekanye, mu gihe imirwano irimo yegera ibice bya Uvira, abarwanyi ba M23 bakaba bamaze kugenzura byuzuye umupaka wa Kamanyola, uri hagati ya Rusizi na Uvira.