Umutwe wa M23 uherutse gufata Umujyi wa Goma, washyizeho abayobozi bashya b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Itangazo rishyiraho abayobozi bashya ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025.
Iri tangazo rivuga ko Bahati Musanga Joseph ari we wagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.
Manzi Ngarambe Willy yagizwe Visi Guverineri ushinzwe Ibibazo bya Politiki, Ubutegetsi n’Ubutabera mu gihe Amani Bahati Shaddrak yahawe umwanya wa Visi Guverineri ushinzwe Ubukungu n’Iterambere.
Ihuriro AFC/M23 ryashyizeho Ubuyobozi bushya bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’icyumweru yigaruriye Umurwa Mukuru w’iyo ntara, Goma.
Tariki ya 27 Mutarama 2025 ni bwo Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma.
Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru asimbura Gen Maj Peter Cirimwami wayoboraga iyo ntara, uheruka kwicirwa ku rugamba ubwo Ingabo za RDC, FARDC na M23 zari zihanganye.
Gen Maj Peter Cirimwami yamenyekanye cyane mu guhuza Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, Wazalendo na FARDC, yiciwe ku rugamba ubwo yari yagiye ku rugamba kureba uko ingabo ze zihagaze mu guhangana na M23.
M23 yatangaje ubuyobozi bushya bwa Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’uko ku wa 28 Mutarama 2025, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yari yatangaje Maj. Gen. Evariste Somo Kakule nk’umusimbura wa Cirimwami.
Ni icyemezo yafashe nyuma yo kumuzamura mu ntera aho yamuvanye ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General.
Kugeza ubu AFC/M23 igenzura igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, birimo Umujyi wa Goma ari na wo Murwa Mukuru wayo; Santere ya Minova yo muri Teritwari ya Kalehe; Umujyi wa Sake n’ibindi bice bitandukanye.