Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: M23 yashyizeho abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

M23 yashyizeho abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru

igire
igire Yanditswe February 6, 2025
Share
SHARE

Umutwe wa M23 uherutse gufata Umujyi wa Goma, washyizeho abayobozi bashya b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Itangazo rishyiraho abayobozi bashya ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025.

Iri tangazo rivuga ko Bahati Musanga Joseph ari we wagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

Manzi Ngarambe Willy yagizwe Visi Guverineri ushinzwe Ibibazo bya Politiki, Ubutegetsi n’Ubutabera mu gihe Amani Bahati Shaddrak yahawe umwanya wa Visi Guverineri ushinzwe Ubukungu n’Iterambere.

Ihuriro AFC/M23 ryashyizeho Ubuyobozi bushya bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’icyumweru yigaruriye Umurwa Mukuru w’iyo ntara, Goma.

Tariki ya 27 Mutarama 2025 ni bwo Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma.

Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru asimbura Gen Maj Peter Cirimwami wayoboraga iyo ntara, uheruka kwicirwa ku rugamba ubwo Ingabo za RDC, FARDC na M23 zari zihanganye.

Gen Maj Peter Cirimwami yamenyekanye cyane mu guhuza Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, Wazalendo na FARDC, yiciwe ku rugamba ubwo yari yagiye ku rugamba kureba uko ingabo ze zihagaze mu guhangana na M23.

M23 yatangaje ubuyobozi bushya bwa Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’uko ku wa 28 Mutarama 2025, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yari yatangaje Maj. Gen. Evariste Somo Kakule nk’umusimbura wa Cirimwami.

Ni icyemezo yafashe nyuma yo kumuzamura mu ntera aho yamuvanye ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General.

Kugeza ubu AFC/M23 igenzura igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, birimo Umujyi wa Goma ari na wo Murwa Mukuru wayo; Santere ya Minova yo muri Teritwari ya Kalehe; Umujyi wa Sake n’ibindi bice bitandukanye.

 

You Might Also Like

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

KIBUNGO:Hari abaganga bakoraga mu bitaro bya Kibungo banenzwe kwijandika muri Jenoside

IMPANURO:Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye kujya i Cabo Delgado

Dr Bizimana yahaye umukoro abagororwa b’abagore bagize uruhare muri Jenoside

igire February 6, 2025 February 6, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Играть в клубе онлайн на настоящие средства
blog

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?