Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Madamu Jeannette Kagame arasaba abagore n’abagabo guhuza imbaraga bakuzuza uburinganire
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Madamu Jeannette Kagame arasaba abagore n’abagabo guhuza imbaraga bakuzuza uburinganire

igire
igire Yanditswe July 18, 2023
Share
SHARE

Madamu Jeannette Kagame avuga ko uburinganire ari kimwe mu byafasha guteza imbere ibikorwa by’ubushakashatsi no gukora imiti ifasha kurengera ubuzima.

Ibi yabivuze mu kiganiro cyavugaga ku bushakashatsi bukorwa mu birebana n’imiti, inkingo n’ibindi bikoresho byo kwa muganga cyatanzwe mu nama mpuzamahanga ya Women Deliver ikomeje kubera i Kigali.

 

Madamu Jeannette Kagame aganira n
Madamu Jeannette Kagame aganira n’abitabiriye Women Deliver

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, mu biganiro byo muri iyo nama byavugaga ku bijyanye n’uko uburinganire buhagaze muri iki gihe, ndetse n’inzitizi zikigaragara muri urwo rwego, birimo n’ibicyugarije Isi muri iki gihe, nk’imihindagurikire y’ikirere, ihungabana ry’ubukungu, inzara ndetse n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu, byose bikaba bigira ingaruka ku buringanire.

Muri ibyo biganiro kandi hagaragarijwemo ko 10% gusa by’abagore ari bo bari mu nzego zifata ibyemezo, ibintu bituma bimwe mu byemezo bifatwa bitita ku bibazo byihariye abagore bafite.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ihame ry’uburinganire ritareba abagore gusa, ahubwo ko abagore n’abagabo bagomba guhuza imbaraga, bagaharanira uburinganire, ari naho yahereye asaba abitabiriye iyi nama guhuriza hamwe imbaraga, bagahangana n’ibibazo bihari, kubera ko muri rusange nta n’umwe ubikuramo inyungu, ariko kandi ngo hari icyizere ko uburinganire bushobora kugerwaho.

Ati “Abagore bo mu Rwanda bari ku ruhembe rw’imbere mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, haba mu bumenyi, ikorabuhanga n’uburezi, Itegeko Nshinga ryacu rivuga ko nibura abagore bagomba kuba ari 30%, mu nzego zifata ibyemezo. Kuri ubu 61% by’abagize Inteko ni abagore, ½ mu bagize Guverinoma ni abagore, ndetse na 53% mu rwego rw’ubutabera ni abagore.”

Akomeza agira ati “Birashoboka ko ariyo mpamvu ituma abagore biyumva ko ari izingiro mu nzego z’ubuyobozi, tukaba twizera ko mu minsi ya vuba uburinganire tuzabugeraho mu buryo bwuzuye, nidukomeza kugenda ku muvuduko turiho, dukuraho ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore.”

Abitabiriye iyi nama bavuga ko igihe kigeze kugira ngo abagore bahaguruke, baharanire uburenganzira bwabo, bakora ibishoboka byose kugira ngo ibyiciro binyuranye by’abatuye Isi, byumve neza agaciro ko kwimakaza ihame ry’uburinganire, hakurwaho imbogamizi zikigaragara muri urwo rwego.

Hon Mary Grace, Umudepite mu gihugu cya Kenya, yavuze ko kuba ari mu buyobozi ntacyo bihungabanya ku nshingano ze zo kuba umubyeyi mwiza, kandi ko kugira ngo uburinganire bwuzuye bugerweho neza, hagomba gushyirwaho politiki zitandukanye zireba buri cyiciro, kugira ngo ibibazo bihari byihariye birusheho kwitabwaho.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 6000 ndetse abarenga ibihumbi 200 bakaba barimo kuyikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibaye ku nshuro yayo ya Gatandatu, ikaba ari ku nshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

You Might Also Like

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

igire July 19, 2023 July 18, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?