Madamu Jeannette Kagame avuga ko ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi, mu gufasha urwego rw’imari kugera ku ntego zarwo zirimo kugeza serivisi z’imari ku bagore kandi bakabona inguzanyo zibafasha kwagura imishinga yabo mu buryo bworoshye.
Ibi byagarutsweho mu nama y’iminsi ibiri y’ihuriro ry’abagore mu rwego rw’imari iteraniye i Kigali
Imbogamizi mu kubona zimwe muri serivisi z’imari ndetse no kunanizwa kuzigeraho ni imwe mu ngingo abari mu nama Ngarukamwaka y’Ihuriro ry’Abagore bari mu Rwego rw’Imari ndetse n’ubuyobozi muri izo nzego barimo kugarukaho.
Kampeta Sayinzoga Umuyobozi wa Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), asanga guha urubuga umugore ari yo ntangiriro yo kumushyigikira mu bikorwa by’ishoramari dore ko ari mu bishyura neza ibigo by’imari byamuhaye inguzanyo.
Yagize ati “Uburyo tubonamo urwo ruhare ntirugaragaza neza uburyo umugore afashwa kubona urubuga rw’ibitekerezo ariko se ubundi ni gute dushobora guhindura imyumvire ku buryo ameza afatirwaho ibyemezo agerwaho n’abagore nabo ijambo ryabo rikumvwa? Ibyo bivuze iki mu rwego rw’imari? Bivuze ko tutari kugerageza gufasha abagore kubona serivisi zihari, dukwiriye gushyiraho serivisi zisubiza ibyifuzo by’abagore, ariko rero ibi ni ibintu bitandukanye, kuko nutekereza gushyira uburyo bushyigikira abagore ariko bikaba ari ibikorwa hatitawe niba aho bashyirwa habafasha, ntakintu uri gukora kuko nturi kureba niba ubwo buryo busubiza ibibazo by’abagore.”
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi we yagize ati “Gushyiraho uburyo bwo kugerwaho na serivisi z’imari ku bagore nk’uko buri wese yabikomojeho, nicyo kintu cyiza waba ukoze, kubera ko ni byiza ku bucuruzi. Ndabaha urugero cyera nk’ikora mu ibarurishamibare twakoze ubushakashatsi ku buringanire mu rwego rw’imari, ariko byaradutunguye gusanga abagore aribo baka inguzanyo cyane kurusha abagabo ndetse n’icyo gihe byaduhaye ishusho njye na bagenzi banjye igaragaza ko abagore ari abakiliya beza iyo bigeze mu kwishyura inguzanyo ugereranyije n’abagabo.’
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imari ku Bagore, Inez Murray agaragaza ko ubufatanye bwa za Guverinoma z’ibihugu zo kuri uyu mugabane wa Afurika ndetse n’ibigo by’imari ari ingenzi by’umwihariko hashyirwaho politiki n’ingamba zifasha abagore kugera kuri serivisi z’imari.
Ikinyuranyo hagati y’inguzanyo zihabwa abagabo n’abagore Banki y’Isi, ivuga ko kingana na Miliyari 6,000 z’Amadorali y’Amerika, ibishimangira icyuho kigaragara muri uru rwego.
Guverineri wa Banki y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko nk’urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’ibigo by’imari ari inshingano yabo mu gushyiraho uburyo burambye bwo kuziba ibyo byuho byumwihariko mu Rwanda.
Ku munsi wa Mbere w’iyi nama, Banki 11 zikorera mu Rwanda zashyize umukono ku masezerano agamije gushyigikira abagore bakora ubucuruzi bahabwa inguzanyo ndetse n’izindi serivisi zigaragara muri ibyo bigo by’imari.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko aya masezerano akwiye kuba ishingiro ryo kuzamura iterambere ry’umugore mu bikorwa by’ubucuruzi.
Ati “Aya masezerano ashimagira urufatiro rukomeye muri uru rwego rw’ubukungu budaheza turimo kubaka uyu munsi. Simbona iyi gahunda nka politiki gusa, ahubwo nyibona nk’ikimenyetso cy’uko ibiganiro biha imbaraga abagore mu rwego rw’ubukungu bitakigaragara nk’amasigara cyicaro, ahubwo ko biri kuba ku isonga mu kubaka ubudaheranwa mu rwego rw’ubukungu budaheza.”
Ubushakashatsi bwa ‘FinScope 2024 ku buringanire mu kugerwaho na serivisi z’Imari bwagaragaje ko mu Rwanda abagore bangana na 96% bagerwaho na serivisi z’imari, bavuye kuri 92% mu mwaka wa 2020.
Imibare ikubiye muri iyi raporo yerekanye ko ikinyuranyo cyo kubona serivisi z’imari z’ibigo byanditse harimo banki n’ibigo by’imari hagati y’abagore n’abagabo cyagabanutse, kiva kuri 7% mu 2020 kigera kuri 4% mu 2025.