Biteganyijwe ko iyi nama yiga ku kuboneza urubyaro hagamijwe guteza imbere imirire myiza no kugabanya ubwiyongere bw’abaturage.
Iyi nama yitabiriwe kandi na Madamu wa Perezida wa Kenya, Racheal Ruto, na Madamu wa Perezida wa Zanzibar Madamu Maryam Mwinyi. Madamu Angeline Ndayishimiye yabashimiye kwitabira ubutumire bwe ndetse abashimira ubwitange bwabo mu guharanira iterambere ry’umugore.
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama nyuma y’igihe gito mugenzi we w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, avuye mu Rwanda aho yari yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu Iterambere (Women Deliver).
Madamu Angeline Ndayishimiye ubwo aheruka mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Madamu Jeannette Kagame bigamije gukomeza guteza imbere abagore.
Madamu Jeannette Kagame na Madamu wa Perezida w’u Burundi Angeline Ndayishimiye, bombi bahuriye ku bikorwa byo guteza imbere abagore, abakobwa n’urubyiruko aho bashinze imiryango yita kuri ibyo bikorwa, Imbuto Foundation yashinzwe na Madamu Jeannette Kagame na Bonne Action Umugiraneza Foundation, ya Madamu Angeline Ndayishimiye.