Madamu Jeannette Kagame yashishikarije abana b’abakobwa kwiga amasomo ya Siyansi n’ay’ubumenyingiro, kuko abayitabira bakiri bake kandi ari yo atanga amahirwe menshi ku isoko ry’umurimo. Yashimangiye ko nta kintu na kimwe gikwiye kubuza amahirwe umwana w’umukobwa.
Ni mu butumwa yatanze ubwo yahembaga abana b’abakobwa b’Inkubito z’Icyeza 216 batsinze neza ibizamini bya Leta mu myaka ya 2021-2022 na 2022-2023.
Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera mu ishuri ry’isumbuye rya Maranyundo Girls School, muri gahunda y’ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Yabibukije ko bakwiye gushyira imbaraga mu masomo ya siyansi n’ay’imyuga n’ubumenyingiro kubera ko bigaragara ko abakobwa batayitabira ku rugero rwiza kandi nta mpamvu n’imwe ikwiye kubibabuza.
Ati: “Impamvu dushyira imbaraga muri aya maso ni uko ari yo atanga amahirwe menshi ku isoko ry’umurimo, no kwihangira umurimo, bigaragara ko abakobwa mutayitabira ku rugero rwiza kandi nta mpamvu yo kubuza umukobwa kugera ku iterambere iryo ari ryo ryose”.
Madamu Jeannette Kagame mu mpanuro yahaye aba bana b’abakobwa Inkubito z’Icyeza yavuze ko guhemba abana b’abakobwa batsinze neza ari kimwe mu bikorwa hagamijwe kwibutsa umwana w’umukobwa ko ashoboye kandi ko yaba indashyikirwa, akaba intwari akazavamo Umunyarwandakazi u Rwanda rwifuza.
Yagize ati: “Muri ubu bukangurambaga, mu kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa, ni byo umwana w’umuhunga na we akwiye kwitabwaho ariko nk’uko amateka yacu abidutegeka n’uko ubushakatsi bubyemeza haracyari impamvu zo gushyira umwihariko ku mwana w’umukobwa.”
Yasabye ko umuryango wakuraho inzitizi zose zibangamira umwana w’umukobwa muri rusange ariko n’umwana w’umuhungu ntiyibagirane.
Ati: “Ubu bukangurambaga bwo kuzamura umwana w’umukobwa bwagize akamaro ariko ntituzibagirwe n’umwana w’umuhungu tutazisanga mu busumbane bw’abana”.
Yavuze kandi ko ibyo bikorwa ari muri gahunda yo kwishimira imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye harimo no kuba bamwe mu bagore n’abakobwa mu myaka yo hambere bari barahejwe.
Yagize ati: “Uku kwibohora Umunyarwanda yakubonye mu buryo butandukanye ariko icyo duhuriyeho nk’abagore n’abakobwa ni umwanya n’amahirwe twahawe ngo natwe tugire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu”.
Yakomeje agira ati: “Aho imiryango imwe iteremereraga umwana w’umukobwa kujya mu mashuri ngo aminuze n’ubwo yabaga yatsinze neza, ahubwo akagumishwa mu mirimo n’ibindi, Ibi twese tuzi ingaruka byagiye bigira.”
Madamu yashishikarije abana b’abakobwa bakiri mu mashuri ko bakwiye gukomeza gukora cyane kuko bashoboye.
Yabasabye gukomeza kureba ahazaza kugira ngo na bo bagire uruhare mu mpinduka nziza z’ahaza h’igihugu.
Ati: “Ibi mwabihera kuri gahunda ya “Inzoga si iz’abato” […] ubukangurambaga bwatangijwe na Leta bwo kurinda inzoga abato n’abakuru.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Dr Uwamariya Valentine yavuze ko Leta ikomeje gushyigikira abana b’abakobwa kuko umwana wese ufashwe neza akiga neza yigirira akamaro, akakagirira umuryango we n’igihugu muri rusange.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga muri gahunda zo guteza imbere amashuri byatumye abana b’abakobwa biyongere mu kwiga siyansi n’abagore bari mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo.
Icyora yagaragaragaje ko hakiri imbogamizi zikibangamiye umwana w’umukobwa, zirimo imirimo yo mu rugo ikimuharirwa aho usanga adafatanya na musaza we n’irindi hohoterwa rikigaragara.
Impano Raisa umwana w’umukobwa umwe mu bahembwe kubera ko yatsinze neza ikizamini cya Leta, akaba afite n’umubuga bwo kutabona, yashimiye Madamu Jeannette Kagame kubera ko akomeje guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa n’ubw’abafite ubumuga.
Ati: “Hari igihe abantu bafite ubumuga batahabwaga agaciro ariko ubu bafatwa neza kandi ni abantu bashoboye, tuzakomeza gushyiramo imbaraga kandi duteza imbere igihugu cyacu.”
Muri uyu mwaka, hazahembwa abatsinze neza 951, uyu munsi hahembwe abana bo mu Karere ka Bugesera n’abo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali 216, abandi 735 basigaye bakazahemberwa ku bigo bigaho.
Izo Nkubito z’Icyeza bahembwa mu rwego rwo kubatoza umuco wo kwizigamira, bafungurijwe konti hashyirwaho ibihumbi 50 kuri buri mwana urangije amashuri y’isumbuye n’icyiciro rusange n’ibihumbi 20 ku barangije amashuri abanza.
Banahembwe kandi ibikoresho birimo iby’ishuri nk’inkoranyamagambo, amakayi n’amakaramu, ibikoresho by’isuku bakoresha mu gihe cy’imihango y’abakobwa n’ibindi.
Abarangije kwiga amashuri yisumbuye bo hahembwa mudasobwa zo gukomeza gukoresha mu mashuri ya Kaminuza.
Kuva iyi gahunda yo guhemba abanyeshuri b’abakobwa bahize abandi mu gutsinda neza ibizamini bya Leta yatangira mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hamaze guhembwa abanyeshuri 6,681.