Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, Mahmoud Ali Youssouf, ni we watorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, mu nama 38 y’uwo muryango i Addis Ababa muri Ethiopia.
Mahamoud Ali Youssouf yavutse ku ya 2 Nzeri 1965, ni umunyapolitiki wo muri Djibout. Yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Djibouti kuva mu 2005.
Ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Djibouti akaba asimbuye kuri uwo mwanya Umunya Chad Moussa Faki Mahamat wari usoje manda ye ya kabiri ku buyobozi bwa Komisiyo y’Umuryango AU izarangira ku ya 15 Werurwe 2025.
Amarushanwa yari akomeye kugeza imperuka, ku bijyanye n’amashuri, yabonye impamyabumenyi ihanitse mu ishuri ryisumbuye rya Djibouti mu 1985.
Hagati ya 1985 na 1990, yize indimi z’amahanga zikoreshwa muri kaminuza ya Lyon II. Muri 1988 yize imicungire y’ibigo muri kaminuza ya Liverpool. Mu 1995, yabonye impamyabumenyi ihanitse mu micungire muri kaminuza ya Laval.
Muri Werurwe 1992, yinjiye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, aho yagizwe umuyobozi w’ishami ry’Abarabu muri Kamena 1996. Muri Mutarama 1997, yagizwe ambasaderi mu Misiri.
Muri Nyakanga 2001, yabaye Minisitiri ashinzwe ubufatanye mpuzamahanga, maze muri Gicurasi 2005, azamurwa mu ntera agirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.
Mahamoud Ali Youssouf ni Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, watowe mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025.
Asimbuye kuri uwo manya Umunya Chad Moussa Faki Mahamat wari umaze manda ebyiri (imyaka 8) kuri uwo mwanya.
