Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Maj. Gen. Ruvusha yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique Admiral Joaquim
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Maj. Gen. Ruvusha yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique Admiral Joaquim

igire
igire Yanditswe November 22, 2024
Share
SHARE

Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique Maj. Gen. Emmy Ruvusha yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse wasuye icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda muri Mocimboa da Praia.

Ni kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024, aho ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa bikomeje byo kwirukana ibyihebe aho byihishe mu Ntara ya Cabo Delgado.

U Rwanda na Mozambique ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye by’umwihariko n’iz’umutekano, cyane ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ari zimwe mu ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri icyo gihugu.

Izindi nzego ibihugu byombi bifatanyamo harimo koroshya ishoramari, byitezweho gufasha guteza imbere urwego rw’ubucuruzi bw’ibihugu byombi.

Mu rwego rw’imibereho myiza, ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano zavuguruye ibyumba bitanu by’amashuri ku ishuri ribanza rya Nacololo mu Ntara ya Cabo Delgado

Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zifite intego nyamukuru yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wahungabanyije umutekano w’iyi ntara kuva mu 2017.

You Might Also Like

IMPANURO:Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye kujya i Cabo Delgado

Dr Bizimana yahaye umukoro abagororwa b’abagore bagize uruhare muri Jenoside

Kurera neza abana ni ingirakamaro ku muryango no ku Gihugu-Jeannette Kagame

Igihugu kidateza imbere abakobwa n’abagore kiba gifite igihombo- Mushikiwabo

MINUBUMWE yasabye abagororwa b’abagore bagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside kurangwa n’ubumwe

igire November 22, 2024 November 22, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

IMPANURO:Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye kujya i Cabo Delgado
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?