Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Masisi: Imirwano yasubukuye n’uyu munsi, M23 na FARDC ni inde urimo kwica agahenge?
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

Masisi: Imirwano yasubukuye n’uyu munsi, M23 na FARDC ni inde urimo kwica agahenge?

igire
igire Yanditswe October 5, 2023
Share
SHARE

Imirwano hagati ya M23 n’abo uyu mutwe wo wita ko ari ingabo za leta n’abafatanya nazo yasubukuye none kuwa kane mu bice bya teritwari ya Masisi, ingabo za leta zihakana ko ziri muri iyi mirwano.

Imirwano ikomeye yabaye kuwa gatatu mu duce twa Burungu, Kabalekasha, Katovu, Kilolirwe, Nyakabingu, Rugeneshi no hafi yaho muri teritwari ya Masisi y’intara ya Kivu ya Ruguru yatumye abantu benshi bahunga ingo zabo.

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu bikoreye ibyabo bahunga imirwano. Radio Okapi isubiramo sosiyete civile ya Masisi ivuga ko abantu ibihumbi bahunze berekeza muri centre ya Kitshanga, n’i Kirolirwe ku birindiro by’ingabo z’Akarere ka Africa y’iburasirazuba.

Iyi mirwano ikomeye yasubukuye byeruye ku cyumweru, kuwa mbere no kuwa kabiri irasubika yongera kubura ejo kuwa gatatu, n’uyu munsi.

Amashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga – BBC itabashije kugenzura – yerekana inzu nyinshi zirimo gushya mu mirwano y’uyu munsi kuwa kane i Masisi.

Konti zo ku mbuga nkoranyambaga z’abashyigikiye uruhande rwa leta zivuga ko izo nzu ziri ahitwa Nturo muri Masisi zari zahungiyemo abarwanyi ba M23 zatwitswe na Wazalendo, naho abashyigikiye M23 bakavuga ko ari inzu z’aborozi b’aho Nturo muri Masisi zirimo gutwikwa n’ubufatanye bwa FARDC, FDLR na Wazalendo.

Kuva muri Werurwe(3) habonekaga agahenge kagereranyije kategetswe n’ibihugu by’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) byohereje ingabo kujya hagati y’impande zarwanaga.

M23 ubu ishinja zimwe mu ngabo za EAC guha uruhande rwa leta ibice zarekuye ngo bijyemo izo ngabo. Ingabo za EAC ntacyo ziravuga kuri ibi.

Ni ikibazo kigoye gusubiza ubu, kuko buri ruhande mu zari zihanganye kajya kugerwaho rushinja urundi.

Abakuru b’umutwe w’inyeshyamba za M23 bavuga ko ingabo za leta FARDC ari zo zirimo kubatera zifatanyije n’imitwe y’abarwanyi biyita ‘Wazalendo’.

Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya politike rya M23 yatangaje ko mu masaha ya saa kumi z’igicuku kuri uyu wa kane i Kirorirwe batewe n’abo avuga ko ari ingabo za “FARDC n’abarwanyi babo ba FDLR, abacanshuro, n’indi mitwe”.

Bisimwa avuga kandi ko kuva mu ijoro ryo kuwa gatatu izo ngabo zibarwanya ari zo zigenzura centre ya Kitshanga “M23 yahaye ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba”.

Kuwa gatatu, umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu muri DR Congo nazo zinjiye mu bitero kuri M23.

Uruhande rw’ubutegetsi bwa gisirikare ya Kivu ya Ruguru ruvuga ko inyeshyamba za M23 zatewe n’abarwanyi bitwa ‘Wazalendo’.

Itangazo ry’umuvugizi w’ubu butegetsi ryo kuwa gatatu, rigira riti: “FARDC ntaho ihuriye, hafi cyangwa kure [n’ibyo bitero], kuko ikomeje kubahiriza agahenge kemejwe mu masezerano y’abakuru b’ibihugu by’akarere.”

Irindi tangazo yasohoye none kuwa kane uwo muvugizi Lt Col Ndjike Kaiko yavuze ko “iki ari igihe” kuri M23, “kwemera gushyira intwaro hasi” nk’uko byasabwe n’abategetsi bo mu karere.

Amakuru Igire icyesha BBC yagerageje kuvugisha uruhande rw’ingabo za EAC zoherejwe kubungabunga amahoro muri ako gace ariko ntibyashoboka kugeza ubu.

Mu byumweru bicye bishize M23 hamwe n’uruhande rwa leta byagiye bishinjanya ibikorwa byo kwitegura imirwano, kandi hari amakuru yemezaga ko koko umwuka wifashe nabi.

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa gisirikare wa M23 Willy Ngoma yabwiye BBC, mu nyandiko, ko uruhande rwa leta rurimo “kwitegura intambara”.

Naho umuvugizi wa leta ya gisirikare y’intara ya Kivu ya Ruguru Lt Col Ndjike Kaiko icyo gihe nawe yatangaje ko M23 imaze iminsi yongera abasirikare n’ibikoresho mu bice irimo, yitegura imirwano.

Teritwari ya Masisi irimo kuberamo imirwano ubu ifite ibice byahawe ingabo za EAC zavuye mu Burundi, gusa ingabo za EAC zagiye zivuga ko aka ari akarere kanini ku buryo hose hatagenzurwa na batayo ebyiri gusa.

Ingabo za EAC zoherejwe kugenzura ahari harafashwe n’inyeshyamba za M23 zikahatanga muri Kivu ya Ruguru – intara ya Congo irutaho mu bunini u Burundi n’u Rwanda ubishyize hamwe – mu kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Luanda na Nairobi.

Izo ngabo zigizwe na batayo ebyiri z’ingabo z’u Burundi, batayo ebyiri z’ingabo za Uganda, batayo imwe ya Kenya, n’imwe ya Sudani y’Epfo nk’uko uwari umuvugizi w’izi ngabo yabibwiye BBC muri Gicurasi(5), zagabanyijwe muri teritwari eshatu kuri esheshatu za Kivu ya Ruguru ari zo; Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

 

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire October 5, 2023 October 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?