Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Masisi: Kilorirwe ikomeje kuraswaho bikomeye na FARDC byatumye abaturage barushaho guhunga
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Masisi: Kilorirwe ikomeje kuraswaho bikomeye na FARDC byatumye abaturage barushaho guhunga

igire
igire Yanditswe November 29, 2023
Share
SHARE

Imirwano ya hato na hato irakomeje hagati y’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 n’igisirikare cya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), kirimo gufashwa n’Ingabo z’ u Burundi,Wazalendo, FDLR n’Abacanshuro b’Ababazungu muri Teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amakuru.

Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com, iherereye mu gace ka Kilorirwe, avuga ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023,  Abaturage bo muri ako gace ,bakomeje guhunga  biturutse kuri za bombe ziri kuraswa umusubirizo n’igirikare cya FARDC muri ako gace ka Kilorirwe.

Aya makuru, akomeza avuga ko aba baturage ,ubu bari guhungira mu tundi duce tugenzurwa na M23 turimo   Nturo, peti Masisi ,Bwiza n’ahandi.

Aya makuru kandi, akomeza avuga ko hari abaturage bake bari basigaye mu gace ka Nyamitaba , nabo batangiye guhugunga kubera ubwoba ,nyuma y’abandi bari barahunze berekeza i Rushebere ya Masisi mu gihe abandi bari guhunga berekeza muri centre yaMuheto .

Amakuru  agera kuru Rwandatribune.com ,avuga ko aba baturage bo muri Kilorirwe,  bari guhunga za Bombe ziri kuraswa na FARDC, nyuma yo kubisabwa na M23 kugirango bajye mu duce tubarizwamo umutekano uyu mutwe ugenzura.

Ikindi n’uko usibye izo mbombe ziri kuraswa na FARDC , kugeza ubu abarwanyi ba M23, nibo bakigenzura byuzuye agace ka Kilorirwe ,kuko FARDC n’abo bafatanyije bakomeje kugorwa no kugaba igitero hifashishijwe abasirikare banyura  mu nzira zo kubutaka  .

Ibi ngo akaba aribyo  byatumye  FARDC ihitamo kurasa za mbombe muri ako gace ka Kilorirwe kagenzurwa na M23, hifashishijwe intwaro zirasa mu ntera ndende , kugirango irebe ko  yatsinsura abarwanyi b’uyu mutwe   muri ako gace, ariko bikaba bikomeje kunanirana,ngo kuko abarwanyi ba M23 bamaze gushyiraho uburyo butuma izo mbombe ,zidahitana abarwanyi babo bari muri ako gace.

Binyuze mu butumwa aheruka kunyuza ku rubuga rwe rwa X, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare,yavuze ko FARDC iri kurasa za bombe buhumyi mu gace ka Kilorirwe ndetse ko izo bombe, ziri kwibasira imitungo y’abaturage, harimo n’inka zishwe nizo bombe izindi zigakomereka.

You Might Also Like

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

igire November 30, 2023 November 29, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Umujyi wa Kigali watanze inzu ku miryango 172 yatujwe mu Mudugudu wa Mpazi
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?