Masisi:hongeye kuvugwa imirwano hagati ya M23 na Nyatura Abazungu iyobowe na Gen.Jmv Nyamuganya ahitwa Mpati

igire

Mu bice  bya Nyange na Mpati hongeye kunvikana imirwano ikomeye hagati ya M23 ACNDH/Abazungu iyobowe na Gen Jean Mari Nyamuganya

Isoko zitandukanye za Rwandatribune zir mu gace ka Mpati zemeje ayo makuru avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Nyakanga 2024 mu rukerera amasasu menshi yavugiye mu gace ka Mpati na Nyange utwo duce tukaba tugenzurwa n’umutwe wa M23, Rwandatribune yamenye ko habaye gukozanyaho hagati ya M23 na Wazalendo.

Abatangabuhamya bavuze ko abarwanyi ba Wzalendo aribo babanje kugaba ibitero kuri M23 ariko imirwano ikaza kurangira mu masaha ya saa yine,ibyo bitero bisubijwe inyuma.

Aya makuru nta ruhande rutagira aho rubogamiye rurayemeza haba ku ruhande rwa M23 cyangwa     Ingabo za leta FARDC ndetse na Wazalendo.

Share This Article