Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Menya abanyacyubahiro bari bwitabire umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Menya abanyacyubahiro bari bwitabire umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko

igire
igire Yanditswe April 26, 2025
Share
SHARE

Ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025 nibwo biteganyijwe ko Nyakwigendera Papa Fransisiko azasezerwaho bwa nyuma ndetse anashyingurwe.

Ni umuhango biteganyijwe ko uzabebanzirizwa n’Igitambo cya Misa izabera mu rubuga rwa Mutagatifu Petero, i Vatikani, ukazatambuka mu ndimi 15 mu rwego rwo gufasha ababyifuza bose kubasha kuwukurikira. Abanyamakuru 4000 ubu nibo bamaze kwemererwa kuzatambutsa uyu muhango mu binyamakuru bitandukanye byo hirya no hino ku isi.

Abantu basaga ibihumbi 200,000 nibo biteganyijwe ko bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko. Muri bo, hazitabira abakuru b’ibihugu 50, Abami n’Ibikomangoma 10 n’abakuru ba za Guverinoma 70.

Muri iyi nkuru, ICK News igiye kugufasha kumenya bamwe mu banyacyubahiro bari bwitabire uyu muhango.

Perezida Donald Trump

Trump, wakunze kutavuga rumwe na Papa Fransisiko mu gihe cya manda ye ya mbere n’iya kabiri muri White House, yatangaje ku wa Mbere w’iki cyumweru mbere y’uko Vatikani itangaza itariki y’umuhango wo gushyingura Papa, ko we n’umugore we Melania Trump bazitabira uwo muhango.

Yabinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, agira ati: “Tuzishimira kuzaba turi aho!”

Mu 2005, Perezida George W. Bush wariho icyo gihe arikumwe na Bill Clinton nawe wayoboye Amerika, bitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Yohani Paulo II. Gusa Perezida Joe Biden we ntiyitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Emeritus Benedict XVI mu 2023.

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer

Umuvugizi wa No 10 Downing Street yatangaje ko Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, azitabira umuhango wo gushyingura Papa, nyuma yo kumushimira ku wa Mbere nk’“Umupapa w’abakene, abateshejwe agaciro n’abatazwi,” mu butumwa uyu muyobozi yasohuye nyuma y’urupfu rwa Fransisiko.
Igikomangoma William

Igikomangoma William cya Wales ari mu bazitabira uyu muhango mu izina rya se, Umwami Charles III, nk’uko bisanzwe mu Bwami bw’Abongereza. Umwami Charles III, igihe yari igikomangoma cya Wales, nawe yitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Yohani Pawulo wa II mu 2005 ahagarariye Umwamikazi Elizabeth wa II.

Umwami Charles n’Umwamikazi Camilla bari mu bantu banyuma bakomeye cyane bahuye na Papa aho yari atuye Casa Santa Marta ubwo yari mu ruzinduko mu Butaliyani mu ntangiriro z’uku kwezi.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Mu kiganiro n’abanyamakuru bari mbere y’urugendo aheruka kugirira mu mahanga, Macron yavuze ko azitabira uyu muhango, “nk’uko byari biteganyijwe.” Macron yahuye na Fransisiko inshuro nyinshi mu gihe cye cy’ububobozi bw’igihugu, aho inshuro ya nyuma bahuye hari mu mpera z’umwaka ushize i Corsica.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky

Perezida wa Ukraine yatangaje ko azajya i Vatican hamwe n’umugore we, Olena Zelenska, ku wa Gatandatu mu muhango wo gushyingura Papa Fransisiko.

Umwami Felipe n’Umwamikazi Letizia ba Espagne

Umwami n’umwamikazi ba Espagne, igihugu gisanzwe gifite Abakiristu gatolika benshi, batangaje ko bazitabira uyu muhango, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu – bakaba ari ubwa mbere bitabiriye ishyingurwa rya Papa kuva aho nyina wa Felipe yitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Benedigito XVI mu 2023.

Perezida Javier Milei wa Argentine

Perezida wa Argentine, igihugu Papa Fransisiko yavukiyemo akakuriramo, yatangaje icyumweru cy’icyunamo. Nubwo Perezida Milei yakunze kunenga bikomeye Papa mu bihe byashize, ku wa Mbere yagaragaje akababaro ke, ndetse anavuga ko azitabira ishyingurwa rye.

Perezida Luiz Inácio Lula da Silva

Nk’uko igitangazamakuru cya Vatikani kibivuga, Perezida wa Brazil yari amaze imyaka myinshi aziranye na Papa Fransisiko. Na we yatangaje icyumweru cy’icyunamo mu gihugu cye.

Perezida Daniel Noboa

Ibitangazamakuru byo muri Ecuador bitangaza ko, Perezida w’icyo gihugu azitabira umuhango wo gushyingura ari kumwe n’itsinda rigari ririmo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ecuador, Gabriela Sommerfeld.

Guverineri Jenerali wa Canada, Mary Simon

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, usanzwe ari umugatolika, yavuze ko atazabasha kwitabira umuhango wo gushyingura kubera amatora rusange azaba ku wa Mbere. Ariko yavuze ko Guverineri Jenerali Mary Simon hamwe n’itsinda rye bazahagararira igihugu muri uwo muhango.

Perezida Andrzej Duda

Perezida wa Pologne azitabira umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko ari kumwe n’umugore we nk’uko ibiro bye bibitangaza.

Perezida Ferdinand Marcos Jr

Perezida Ferdinand Marcos Jr wa Philippines, nawe azitabira umuhango ku wa Gatandatu. Uyu muyobozi yavuze ko Papa Fransisiko ari we Papa mwiza mu buzima bwe.

Philippines ni kimwe mu bihugu bifite abaturage benshi b’Abagatolika ku isi, aho hafi 80% by’Abanya-Filipine bavuga ko ari abayoboke ba Kiliziya Gatolika y’i Roma.

Uruzinduko rwa Papa Fransisiko aheruka kugirira muri iki gihugu mu 2015 rwahuje imbaga y’abantu miliyoni esheshatu mu misa yabereye mu murwa mukuru Manila.

Abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen, hamwe na Perezida w’Inama y’Uburayi, António Costa, batangaje ko nabo bazajya i Roma, nk’uko ibiro byabo bibivuga.

Abandi bayobozi b’ibihugu n’abami bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko barimo; Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni na Perezida Sergio Mattarella b’u Butariyani, Perezida Luis Abinader Dominican Republic, Umwami Philippe N’umwamikaze Mathilde b’u Bubiligi, Perezida Zoran Milanovic wa Ukraine, Minisitiri w’Intebe Micheál Martin wa Ireland, Perezida Maia Sandu wa Moldova, Igikomangoma kizaragwa ingoma Haakon n’igikomangomakazi Mette-Marit ba Norvège, Perezida Edgars Rinkevics wa Latvia, Minisitiri w’Intebe Christopher Luxon wa New Zealand, Umwami Carl XVI Gustaf n’Umwamikazi Silvia ba Suède, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Abibumbye(UN), Antonio Guterres.

Abantu basaga ibihumbi 125 ni bo bamaze kubasha kwinjira muri Bazilika ya Mutagatifu Petero mu muhango wo gusezera kuri Papa Fransisiko uzashyingurwa ku munsi w’ejo. Uyu muhango ukaba uri busozwa kuri uyu mugoroba wa tariki 25 Mata 2025.

You Might Also Like

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

igire April 26, 2025 April 26, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?