Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 31, uzizihizwa tariki ya 1 Gashyantare 2025, Urwego rw’Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta z’Ishimwe (CHENO), ruri mu bikorwa bitandukanye byo gufasha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kwitegura kwizihiza uwo munsi.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri CHENO, Rwaka Nicolas asobanura ko mu bikorwa bateguye bigizwe n’inyigisho zitandukanye byatangiriye ku kwezi k’ubutwari kwatangijwe tariki ya 5 kukazageza kuri 31 Mutarama 2025.
Ni ukwezi kurimo gukorwamo ibikorwa byo gutanga inyigisho n’amahugurwa ku bikorwa by’ubutwari, haba muri za Minisiteri n’ibindi bigo bizishamikiyeho.
CHENO ivuga ko ibiganiro byigisha Abanyarwanda guharanira kugira ibikorwa by’ubutwari ari ingenzi, bikomereje muri za kaminuza zitandukanye zo mu gihugu.
Rwaka yasobanuye ko ibifashijwemo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) muri uku kwezi inyigisho zikomeje kwigishwa mu baturage, ku buryo Umunsi w’Intwari z’Igihugu nyiriza uzagera byamaze gutangwa.
Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bagenewe inyigisho.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta z’Ishimwe (CHENO) ruvuga ko ibiganiro ku ndangagaciro z’ubutwari bizatangwa no ku Banyarwanda baba mu mahanga.
Rwaka yagize ati: “Ibiganiro bizatangwa ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, baba mu mahanga, binyuze muri za Ambasade ziri muri ibyo bihugu, cyane cyane Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.”
Uwo muyobozi yavuze ko ubutumwa buzakomeza gutangwa muri izo Ambasade kugeza mu kwezi kwa Werurwe 2025.
Ibiganiro bigenewe za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho bizaba kugeza ku itariki ya 31 Mutarama 2025, mu gihe ibizatangwa mu mashuri arimo za kaminuza, CHENO ivuga ko bizakomeza kwigishwa kugeza no muri Werurwe 2025.
Rwaka ati: “Tubikora kugira ngo tutabangamira amasomo asanzwe, na bo bagera igihe bategura ibyo biganiro byo kwishimira ibyagezweho n’ibyiza by’Intwari z’u Rwanda.”
Tariki ya 31 Mutarama 2025, hateganyijwe igitaramo gisingiza intwari z’igihugu, kizitabirwa n’Abahanzi batandukanye bagezweho, Itorero Urukerereza, Army Band n’abandi batandukanye.
Ibiganiro kandi birimo guhabwa abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye ari bo ntore ziri ku rugerero rudaciye ingando na zo zihabwa ibiganiro bijyanye n’ukwezi k’ubutwari.
Tariki ya 1 Gashyantare ni bwo hazizihizwa Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 31, aho Abayobozi Bakuru b’Igihugu biteganyijwe ko bazashyira indabo ku gicumbi cy’izo Ntwari i Remera mu Karere ka Gasabo, mu rwego rwo kuziha icyubahiro no kuzirikana ubutwari bwaziranze.
Muri ibyo birori CHENO ivuga ko kandi mu Turere twose tw’Igihugu hateganyijwe ibirori, hanabaho gushimira abakoze ibikorwa by’indashyikirwa biteza imbere sosiyete n’Igihugu muri rusange.