Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ibyashingiweho kugira ngo inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi, zishyirwe mu murage w’Isi na INESCO.
Minisitiri Bizimana yabisobanuye mu Kiganiro Ishusho y’Icyumweru cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda, avuga ko dosiye yo gushyira mu nzibutso ku rutonde rw’umurage w’Isi Guverinoma y’u Rwanda yabitekereje mu 2012, Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside itangira kubikoraho mu 2015.
Avuga ko hari ibyabanje gusuzumwa kugira ngo iyi dosiye yo gushyira inzibutso mu murage w’Isi byemerwe.
Minisitiri Bizimana avuga ko byasabaga kwerekana ko igikorwa usabira ko kijya mu murage gifite agaciro mpuzabihugu, kagaragarira buri wese ku Isi kandi kadasanzwe.
Ibindi byagaragajwe ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari icyaha mpuzamahanga, kandi biteganywa n’amasezerano ya 48 agamije gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, yerekanaga ko kuva mu 1952 ibihugu byari byarasinye amasezerano ko nta Jenoside yazongera kubaho mu gihugu na kimwe.
Ati “Kuba yarabaye mu 1994 byerekana ko agaciro amahanga agomba kuba yarahaye ubuzima bw’Abatutsi katabayeho, kandi ari agaciro mpuzabihu. Ikindi navuga ni uko na Jenoside ari icyaha kidasanzwe kuko twerekanye uburyo yakozwemo mu gihe gito kigeze mu mezi atatu, Abatutsi basaga Miliyoni bari bishwe”.
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko ikindi u Rwanda rwerekanye ari urugendo rw’irondabwoko n’ivangura, byinjijwe mu mitegekere y’u Rwanda hagaragazwa uburyo ibyo byose bifite agaciro mpuzamahanga.
Hagaragajwe amateka akomeye y’izi nzibutso 4 zashyizwe mu murage w’Isi
Minisitiri Bizimana yavuze ko kugira ngo izi nzibutso zishyirwe mu murage w’Isi, hanagendewe ku mateka yagaragajwe n’u Rwanda afite umwihariko kuri Jenoside yahakorewe.
Ati “Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, rwubatse i Kigali mu murwa utuwemo n’Abanyarwanda baturuka hose mu gihugu n’abanyamahanga, bivuze ko Abatutsi biciwe i Kigali ntabwo ari ba kavukire gusa, ariko hari n’abakomokaga ahandi hose mu gihugu baje kuhakora no kuhatura kubera gushaka ubuzima bw’imibereho ya buri munsi. Icyo ni ikintu kidasanzwe kuko hiciwe Abatutsi bari baraturutse mu gihugu cyose”.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, Minisitiri Bizimana avuga ko ari hamwe mu hantu hari amateka agaragaza uburyo Abatutsi banze kwicwa batirwanyeho, bahangana n’ibitero bakoresheje intwaro gakondo, uko kwanga kwicwa bifite isomo biha amahanga.
Urwibutso rwa Murambi, avuga ko hagaragajwe ko hari ahantu, hari ishuri, hari harubakiwe gutanga uburezi bwo ku bana, ariko Jenoside igeze, bahakusanyiriza Abatutsi, ingabo n’abajandarume ba Leta baraza barabica.
Ati “Navuga ko ari ahantu hahagarariye inzu zose za Leta n’iz’ubutegetsi, ziciwemo Abatutsi mu 1994”.
Minisitiri Bizimana avuga ko Nyamata yo ari Kiliziya ikinahari, igaragaza uburyo Abatutsi bahungiye mu Kiliziya bizeye kuharokokera, ariko Leta igena ko nta hantu na hamwe hagomba gusigara hatagabwe ibitero, na Kiliziya n’insengero hose bateramo.
Muri Nyamata herekanwe imiturire y’Ubugesera igaragaza ko nubwo bwari butuwe n’abaturage bake, Leta yagiye igena uburyo izajya ihimurira Abatutsi baturutse mu bindi bice by’Igihugu muri za Gitarama, Gikongoro, bajya kubatuza mu Bugesera, baza gukomeza guhangana n’imibereho mibi ariko bakomeza kurwana n’ubuzima babaho.
Mu byagaragarijwe UNESCO harimo n’agaciro ko kwibuka, kuko hari Abanyarwanda barimo abakoze Jenoside bavuga ko kwibuka byaba bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwa, ariko u Rwanda rusobanura ko kwibuka bitagomba gutsikamira ukuri.
Ati “Hibukwa amateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda bazahore bayazirikana, boye kuzongera kuyasubiramo, kuko u Rwanda rudashobora guha agaciro urwango rwagejeje abanyarwanda kuri Jenoside”.
Minisitiri Bizimana avuga ko u Rwanda rwerekanye uburyo Itegeko Nshinga, ryatowe n’abaturage ryerekana ko kwibuka ari ihame u Rwanda rukomeyeho, Abanyarwanda bifuza kandi bazahora bazirikana iteka kugira ngo ayo mateka mabi ajye ahora ababera isomo.
Minisitiri avuga ko herekanywe ko no muri Afurika hakiri abantu bifitemo u Rwango, bashobora kongera kubiba amacakubiri yakongera gukurura Jenoside, kwibuka rero ni uburyo bwo kwigisha abatuye Isi ko urwango, ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku bwoko, ku ruhu, no ku gihugu ryatuma hongera kubaho Jenoside haramutse hadafashwe ingamba zo kubikumira hakiri kare.