Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine yatanze ibisobanuro muri Komisiyo y’imiyoborere ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, ku bibazo bireba Minisiteri y’Ibidukikije, byagaragajwe muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB y’umwaka ushize wa 2023-2024.
Inteko Ishinga Amategeko yasabye iyi Minisiteri kugaragariza komisiyo ingamba ifite zo gushyiraho uburyo bunoze bwo kubahiriza amabwiriza y’imitangire ya serivisi, gukangurira Intara n’Uturere mu kongera ingufu mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukijije.
Muri ibi biganiro, Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda kigiye kongererwa ubushobozi kugira ngo amakuru y’iteganyagihe giha abaturage arusheho kuba yizewe.
Mu bigiye gukorwa harimo gushaka ibikiresho bizatuma abakozi ba Meteo Rwanda bafatira ibipimo imbere mu gihugu kandi sitasiyo nto z’imbere mu gihugu nazo zizongerwa.
Ibyinshi mu bipimo bikoreshwa na Meteo Rwanda byafatirwaga i Nairobi mu gihugu cya Kenya.