Mgr Ntivuguruzwa yahawe inkoni y’ubushumba nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi

igire

 

Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente yitabiriye umuhango wo guha inkoni y’ubushumba nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Mgr Balthazar Ntivuguruzwa.

Ibihumbi by’Abakristu ba diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Abihayimana, Abapadiri, Abasenyeri n’abayobozi mu nzego za leta,  nibo bitabiriye umuhango wo kwakira itangwa  ry’ubwepiskopi bwahawe umushumba mushya wa diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.

Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente niwe wahagarariye Perezida wa Repubulika muri uyu muhango wayobowe na  Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yatorewe kuyobora diyosezi ya Kabgayi na Papa Francis ku taliki ya 2 Gicurasi 2023, akaba yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’Ishuri Gatolika rya Kabgayi. Asimbuye musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru wayoboraga iyi diyosezi guhera mu mwaka wa 2006.

 

Share This Article