Mu isambu ya Paroisse Gatolika ya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, ahamaze iminsi haboneka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu harimo gukorerwa umuganda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi; abarokotse Jenoside, abaturage b’umurenge wa Gashonga n’abahandi, bose bitabiriye uyu muganda ugamije kureba ko haba hari indi mibiri y’abazize Jenoside ikiri muri iyi sambu.
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka kugeza ubu, muri iyi sambu hamaze kuboneka imibiri 1112 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi, iyi yose yabonetse kubera ibikorwa byo kuhaca amaterasi, ntawigeze atanga amakuru y’abahiciwe.
Muri iyi sambu hamaze kuboneka imibiri 1112 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imibiri yose yabonetse kubera ibikorwa byo kuhaca amaterasi.