Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), kuri uyu wa 21 Kanama, yamuritse uburyo bw’Ikoranabuhanga buzajya bufasha abatanga akazi bakora mu bigo by’abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta guhura n’abagashaka.
Iri ni ikoranabuhanga ryitezweho gufasha abashaka akazi kumenya imiterere y’isoko ry’umurimo ndetse n’imirimo iri guhangwa bityo riborohereze kumenya ibyo bakwihuguramo bijyanye n’akazi gahari.
Abasaba akazi bazajya banyura ku rubuga Kora Jobportal (https://jobportal.kora.rw) maze babone amahirwe yo kubona akazi, amahugurwa, kwimenyereza umwuga, amakuru arebana n’umurimo n’ibindi.
MIFOTRA ivuga ko iri koranabuhanga ritaje gusimbura iryari risanzweho, ( E-Recruitment), ahubwo rije ari inyunganizi kuko iryari risanzwe ryarebanaga n’imirimo iboneka mu nzego za Leta gusa.
Rizahuza kandi abashaka kwimenyereza umwuga n’abatanga ayo mahirwe, ndetse rizatuma hajyaho umucyo ku makuru atangwa ku isoko ry’umurimo, bitange inyungu kubakoresha kuko bazajya babona abakozi byoroshye.
Francois Ngoboka, Umuyobozi mukuru muri MIFOTRA ushinzwe guteza imbere ubumenyi n’umurimo, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha abantu babonaga akazi babanje gusiragizwa kukabona byihuse.
Yagize ati: “Bizajya byorohera umuntu guhuzwa n’amahirwe y’akazi, niba yabonaga akazi ari uko akomanze ubu biroroshye ko ako kanya ahita ahuzwa nakazi adasiragiye. Ibi kandi birafasha kumenya ibyo umuntu yakwihuguramo bijyanye nibyo ba rwiyemezamirimo batarabonera abakozi.”
Ronard Asimwe na Jeane Komezusenge, bishimiye aka kashya, bavuga ko bizabafasha kubona akazi cyane ko byajyaga bagorwa no kumenya aho bashakira akazi mu bigo by’abaikorera ndetse nuko bakwihuza n’amahirwe y’akazi.
Ronard Asimwe ati: “ Niba umuntu asoje amashuri akabona iri koranabuhanga akajyaho azaya ahita abona ahari akazi kuko byajyaga bitugora nk’urubyiruko kumenya aho dushakira akazi kuko si ahantu hose ushakira akazi”.
Jeane Komezusenge na we ati: “Akenshi wasangaga mu bigo by’abikorera kuhabona amahirwe bigoranye ndetse ugasanga no kumenya amakuru ko harimo akazi bigoye. Hari ubwo umuntu yabaririzaga akazi ugasanga abo abaza baramuhakaniye. Iri koranabuhanga rero rizatuma tumenya ahari akazi muri iyi miryango itari iya Leta cyane ko twese tutazakorera Leta.”
Uru rubyiruko rukomeza ruvuga ko ubusanzwe rwari ruzi gahunda y’ikoranabuhanga ya MIFOTRA aho basabaga akazi mu bigo bya Leta ariko ko aho bamenyeye ubu buryo bushyashya bagiye kubwifashisha ndetse bakanasaba ko byashishikarizwa bagenzi babo bari mu bushomeri kumenya aya makuru.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,(NISR) yo mu 2022, yagaragaje ko mu bize Kaminuza ubushomeri bwari kuri 17,3%, mu basoje amashuri yisumbuye mu masomo rusange buri kuri 22.9% naho mu bize imyuga n’ubumenyi ngiro bwari kuri 17.9%.
Ikigo NISR cyatangaje raporo y’icyegeranyo ku bijyanye n’imiterere y’isoko ry’umurimo (Labor Force Survey) yakozwe mu kwezi k’Ugushyingo 2023 yerekana ko igipimo cy’ubushomeri cyagabanyutse kikagera kuri 16,8%.
Igaragaza ko abaturage bari mu kigero cyo gukora, ni ukuvuga abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru bageraga kuri miliyoni 8,1.
Abagera kuri miliyoni 4,07 bari bafite akazi, abandi 825.577 nta kazi bari bafite naho miliyoni 3,26 bari hanze y’isoko ry’umurimo.