Abahinzi borozi bo mu Turere 13 tw’u Rwanda bongerewe amahirwe yo kubona inguzanyo ku nyungu iri hasi, nyuma y’ubufatanye bwatangijwe hagati y’Umushinga Hinga Wunguke n’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR).
Ubwo bufatanye bwashowemo miliyoni zirenga 126 z’amafaranga y’u Rwanda, bwitezeho gukuraho imbogamizi zatumaga abahinzi batabasha kubona inguzanyo zihendutse zibafasha kongera umusaruro kubera impungenge z’ibyago byibasira uru rwego.
Ni ubufatanye bushamikiye kuri gahunda yagutse y’imyaka itanu Umushinga Hinga Wunguke washoyemo miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 38 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gufasha abahinzi kubaka ubushobozi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, no kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Kwikiriza Jackson, Umuyobozi wa AMIR, yagaragaje ko ubwo bufatanye bwatangijwe ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2024, bugamije kurushaho kwegereza Abanyarwanda serivisi z’imari.
Yavuze kandi ko AMIR igiye gufasha ibigo by’imari iciriritse kurushaho gufungurira amahirwe y’inguzanyo abahinzi bo mu Turere twa Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu na Rutsiro uwo mushinga ukoreramo.
By’umwihariko, yavuze ko AMIR yiyemeje gufasha ibigo by’imari nto n’iciriritse nka SACCO n’ibindi, gusuzuma ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza mu buhinzi no kubafasha guhanga udushya tuzatuma abahinzi barushaho kugera ku nguzanyo byoroshye.
Ikindi nanone, AMIR igiye kongera amahugurwa ahabwa ibyo bigo by’imari iciriritse ku bijyanye n’imitangire inoze ya serivisi z’imari, no kurushaho kumenyakanisha ayo mahirwe yegerejwe abahinzi.
Yagize ati: “Ariko icyo tugamije ni ba bahinzi bari mu buhinzi butandukanye, ngo babone amafaranga atuma bazamura umusaruro wabo bagahinga neza, bakabonera imbuto ku gihe, bagasarura neza, bakabika umusaruro wabo neza bakanawugeza ku isoko neza.”
Yakomeje ashimangira ko ikigamijwe ari ugufasha abahinzi borozi guhanga akazi karambye, kazatuma bakomeza gukorana neza n’ibigo by’imari n’igihe uyu mushinga uzaba warangiye mu mpera z’umwaka wa 2028.
Ikindi cy’ingenzi bagiye gukora ni ukwereka ibigo by’imari ko ubu bufatanye bugamije gukuraho imbogamizi zose zatumaga biganyira cyangwa bakigengesera mu gutanga inguzanyo zishyigikira urwego rw’ubuhinzi.
Dr. Daniel Gies, Umuyobozi wa Hinga Wunguke, yagaragaje umunezero yatewe n’ubu bufatanye, agira ati: “Tunejejwe cyane n’ubu bufatanye kubera ko buzafasha Hinga Wunguke gukoresha inkunga mu buryo buziguye n’ubutaziguye, ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na Guverinoma y’u Rwanda. Bizafasha kugeza amafaranga mu mifuka y’abahinzi, no kongera uburyo bwo kugeza serivisi z’imari ku bahinzi bagera kuri miliyoni imwe muri iki gihugu.”
Yavuze ko urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rugishyirwamo imari nke cyane ugereranyije n’agaciro rufite mu gutanga imirimo ndetse n’umusanzu rutanga mu kongera umusaruro mbumbe w’Igihugu uri hejuru ya 25%.
Ati: “Muri ubu bufatanye dufite icyizere cyo gutera intambwe mu cyerekezo cyo gufasha abahinzi borozi kurushaho kugera ku mari ibafasha kongera umusaruro, no kugabanya ibiciro by’ibiribwa ku masoko y’u Rwanda.
Twitezeye kandi ko ibigo by’imari nto n’iciriritse birushaho kubona ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ku nyungu ntoya, ndetse byongera n’ikigero cy’inguzanyo bitanga.”
Yashimangiye ko Umushinga Hinga Wunguke ushyira imbere iterambere ry’uruhererekane rw’ibiribwa uhereye ku bigori, ibirayi, ibijumba, ibishyimbo by’amoko atandukanye, soya, inyanya, karoti, amatunda, avoka, imyembe n’amashaza.
Yashimangiye ko miliyoni 126 z’amafaranga y’u Rwanda atari ingengo y’imari ihamye yashowe muri ubwo bufatanye, kubera ko hari n’izindi gahunda zitari amafaranga afatika bateguye gukorana na AMIR.
Abahagarariye ibigo by’imari bagaragaje na bo banyuzwe n’ubwo bufatanye bugiye gutuma impungenge zo guha abahinzi inguzanyo zigabanyuka n’inyungu basabwa gutanga zikabaremerera.
Umwe muri bo waje ahagarariye SACCO y’Umurenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, yagize ati: “Ubu bufatanye ni bwiza cyane kubera ko iyo imishinga ije n’inyungu twabasabaga iragabanyuka.”
Umushinga Hinga Wunguke uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023, ukaba wibanda cyane ku iterambere ry’abagore n’urubyiruko, aho waniyemeje gushyira imbaraga mu gufasha nibura 30% by’abagore bafite imyaka yo kubyara kubona indyo yuzuye ihagije.