Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira, yasobanuriye Inteko Rusange y’Umutwe y’Abadepite ingamba zafashwe ku bibazo byagaragaye mu mabagiro, muri gahunda zo kwita ku bantu bafite ubumuga, abamugariye ku rugamba n’abageze mu zabukuru.
Kuri gahunda zo kwita ku bantu bafite ubumuga, abamugariye ku rugamba n’abageze mu zabukuru Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaragaje gahunda zitandukanye zigamije kibafasha kwiteza imbere bakagira imibereho myiza.
Ati: “Abatishoboye bahabwa iby’ibanze nkenerwa by’ingenzi; imiryango 26,059 ihabwa inkunga y’ingoboka buri kwezi, kuva mu 2017, Leta imaze kubakira abagera kuri 23 136 no gusanira inzu abagera ku 69 412.
Abashoboye gukora bahabwa akazi muri muri VUP, bafashwa kwivuza bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza”.
Ku bantu bafite ubumuga, ku bibazo by’inyubako zitanorohereza, Minisitiri Musabyimana yavuze ko hari aho izo nzira ziri, ahandi naho bizakomeza kugenda binozwa.
Yagize ati: “Nka Sitade ya Ngoma yubatse neza hari inzira z’abafite ubumuga kimwe no ku nyubako zibakwa ubu, naho aho zitari bizakomeza gukurikiranwa n’inzego zitandukanye zirimo RHA kugira ngo binozwe hashyirwaho inzira zubahiriza abafite ubumuga”.
Ku bijyanye n’abana biga bafite ubumuga, autisme yasobanuye ko na byo bizakurikiranwa, kugira ngo uburezi kuri bose bugerweho.
Yakomeje asobanura ko MINALOC ikorana n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa mu gushaka ibisubizo ku buryo abana bafite ubumuga bose biga kandi neza, ibibazo bikigaragara muri ibyo byiciro kandi bikomeje gushakirwa ibisubizo.
Ku ruhande rw’abasirikare basubijwe mu buzima busanzwe yavuze ko bahabwa ubufasha hakabamo n’abigishwa imyuga ikabafasha kwikura mu bukene.
Ati: “Dufite ishuri ryigisha abasubijwe mu buzima busanzwe, uwari umusirikare udafite uburyo ahabwa amahugurwa, byaba bidashoboka ayo mahugurwa ahabwa umwe mu bo mu muryango agahabwa ubufasha bwo kwiga imyuga ngo afashe umuryango”.
Ku bibazo by’amabagiro yavuze ko hari amabagiro adafite ibyangombwa mu Ntara zitandukanye.
Ati: “Amabagiro ari ku gipimo cyo hejuru ya 70 ni 4, andi ari hagati ya 50 na 60% hamwe na hamwe. Ku gipimo cya 50%
3 yujuje ibyangombwa ari muri Kigali naho mu burengerazuba muri rusange ntabwo amabagiro ahagaze neza”.
Abadepite basuye amabagiro bagasanga atujuje ibisabwa, Minisitiri Musabyimana yagaragaye gahunda zashyizweho zo gushakira ibisubizo ibyo bibazo.
Yagize ati: “Hashyizweho itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye rikora ubugenzuzi buhoraho ku ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yashyizweho; hahuguwe abagenzuzi b’inyama 543 bagizwe n’abavuzi b’amatungo b’Uturere n’Imirenge, n’abigenga”.
Isuku ingamba zigomba guhoraho mu biribwa harimo n’inyama Kandi ubukangurambaga n’ubugenzuzi birakomeje.