Nyuma y’umukino Kiyovu Sport yakiriye ikanatsindamo Musanze FC ibitego bitatu k’uri kimwe(3-1)
Abakunzi b’iyi kipe bashimiye umukinnyi wabo NZEYURWANDA Djihad wari wujuje imikino 110 amaze akinira iyi kipe.
Umuyobozi wa abafana ba kiyovu Sport MINANI Hemed yavuze ko ibihe Kiyovu irimo bashingiye kubakinnyi bafite birashoboka ko bishoboka ko bazabivamo ndetse bakaba bashobora kongera guhatanira igikombe mu mwaka utaha.
Akomeza avuga ko ikibazo gikomeye kiyovu yagize gishingiye ku amafaranga ariyo mpamvu Abayovu bashyiriweho uburyo bwa akanyenyeri kiswe”Akanyenyeri ka Ijana” nk’uburyo bwo gutuma abafana batunga ikipe yabo batarindiriye ko ikipe itungwa abakire
Akomeza avuga ko umuntu wemerewe kwitabira inama y’inteko rusange ya Kiyovu Sport bisaba byibuze kuba atanga ibihumbi makumyabiri buri kwezi
Naho abatanga hagati y’ibihumbi bitanu n’icumi bo ntibaba bemerewe
Abajijwe ku kijyanye n’uburyo umukunzi wa kiyovu watanze amafaranga yizera neza ko amafaranga yatanze yagiye mu mufuka w’ikipe MINANI Hemed yavuze ko
Iyo umukunzi wa kiyovu atanze umusanzu we abona ko aho ugiye ari kuri konti (compte) ya Kiyovu Sport kandi ko aramutse ashaka ko bamuha inyemezabwishyu yajya ku kicaro cy’iyi kipe bakayimuha
Avuga ko muri Kiyovu Sport ubu amafaranga yinjiye na ayasohotse yose hari uburyo bwo kubimurikira banyirabyo nk’uburyo bwo kugenzura uko akoreshwa
Ageze kucyo asaba abakunzi ba Siporo muri rusange ku bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yasabye abantu kwirinda amagambo hamwe n’ibikorwa bipfobya Jenoside ndetse anabasaba ko bagomba kwitwara neza muri iki gihe cy’iminsi 100 kandi ko abakunzi ba Siporo bagomba kuba abambere mu gufasha abantu bakinangiye ku gutanga amakuru ajyanye nahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ko batanga amakuru aho bikenewe
Akomeza avuga ko abakunzi ba siporo batabona amakuru ya Christiano Ronaldo ngo ubure amakuru y’i Gicumbi
Ati”ni gute wabona amakuru ya Cristiano ukayoberwa amakuru ya i Gicumbi,ni gute wabona amakuru ya Messi ukayoiberwa amakuru y’ibyabereye i Muhanga cyangwa i Rwamagana.
Dusahakishe amakuru dufashanye twese kuko nta kintu kiruhura uwacitse ku icumu nko kugira amahirwe akabona umubiri w’umuvandimwe akabona umwenda umwereka uti niwe sinibeshye tukamuherekeza akamushyingura”
AMAFOTO :