Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasabye abacuruzi kubahiriza ibiciro byashyizweho ku biribwa bimwe na bimwe nk’umuceri, ibirayi n’ifu y’ibigori izwi nka kawunga, kuko mu minsi iri imbere uzasangwa anyuranya nabyo azafatirwa ibihano.
Hashize ibyumweru bike Leta igabanyije ibiciro by’ibiribwa birimo umuceri, ifu y’ibigori izwi nka kawunga n’ibirayi.
Nyamara ariko hari abaguzi bavuga ko hari abacuruzi batubahiriza ibi biciro.
Abacuruzi bo bavuga ko bari kubahiriza ibiciro byashyizweho, nubwo hari abagaragaza ko hakwiye ubukangurambaga kuri izi mpinduka.
Usibye kubusanya ibiciro ku kintu kimwe Leta yashyiriyeho igiciro rusange, hari n’abacuruzi batamanika ibiciro aho ababagana bareba nkuko bigaragazwa n’abaguzi hirya no hino ku masoko.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko ubu harimo gukorwa ubujyanama basaba abacuruzi kubahiriza ibiciro byashyizweho kuko bitabahombya kandi bakamanika ibiciro ahagaragara, abasaba kandi kutimana ibicuruzwa kandi biri mu bubiko bagamije guhenda abaguzi ashimangira ko mu minsi iri imbere abazakomeza gukora ibi bazabihanirwa.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu minsi ishize rivuga ko nyuma yo gukurwaho k’umusoro ku nyongeragaciro ku bintu bimwe na bimwe ndetse hakurikijwe ibyavuye mu biganiro n’abacuruzi, hashyizweho ibiciro bishya aribyo ko ifu y’ibigori izwi nka Kawunga igura Amafaranga 800 ku kilo, umuceri w’intete ngufi ugura 820 ku kilo, umuceri w’intete ndende ni 850 ku kilo, naho basmati ni 1455 ku kilo.
Ibi biciro bishya kandi bigena ko ku isoko ikilo cy’ ibirayi bya kinigi ari 460, kirundo 440, Twihaze ikagura 430, naho ibirayi bya Kinigi ntibirenze 410.