Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko rizahuriza hamwe amategeko yose agenga inshingano zikomoka ku masezerano, izikomoka ku bisa n’amasezerano, ku makosa no ku bisa n’amakosa.

Minisitiri Ugirashebuja yabisobanuye mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore kuri uyu wa 22 Mata.
Yasobanuye ko izi nshingano zivugwa ari isano ishingiye ku itegeko riri hagati y’abantu nibura babiri aho umwe aba agomba kugira icyo akorera cyangwa adakorera mugenzi we.
Muri izi nshingano, hari iziba zikomoka ku masezerano, n’izidakomoka ku masezerano.
Mu isobanurampamvu, yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hasanzwe itegeko ryo mu 2011 rigenga amasezerano. Ariko ryo ngo ntacyo riteganya ku masezerano ari mu ngeri zitandukanye. Ni muri urwo rwego hateguwe umushinga uzafasha guhuriza hamwe amategeko afitanye isano.
Minisitiri yatanze urugero ko ku bijyanye n’abacuruzi n’ubwo bazajya bagirana amasezerano hagati yabo yaba ayanditse cyangwa atanditse ndetse n’amasezerano y’ubwimvikane hagati y’abantu igihe hari uwayarenzeho umucamanza akaba afite gihamya azajya abishingira ho akarenganura urengana cyangwa uwarenze kuri ayo masezerano agahanwa.
Depite Mukabalisa Germaine yabajije itandukaniro hagati y’ibyitwa amakosa n’ibisa n’amakosa, maze Minisitiri amusubiza ko ibisa n’amakosa ari ibintu umuntu akora atagambiriye ariko amakosa ari ikintu gikorwa umuntu yakigambiriye.
Yagize ati “ Urugero ni nk’umuntu wacukuye umwobo ntawuzitire hakagwamo umuntu akaba yahasiga ubuzima cyangwa hakaba hagira ibyangirika ku mubiri we. Uyu mushinga ugaragaza ko bifatwa nk’igisa n’ikosa kuko atari yabigambiriye. Icyo gihe rero umucamanza azaca urubanza ashingiye ku itegeko aho kugenekereza mu bihano yahabwa ndetse abe yagena n’amande yaca uwakoze igisa n’ikosa akurikije uburemere bw’ibyabaye ariko akabikora agendeye ku itegeko”.
Minisitiri yasobanuye ko indi mpamvu y’ingenzi yatumye uyu mushinga w’itegeko utegurwa ndetse ukanavugururwa ni uko hari zimwe mu ngingo zari mu gitabo cya 3 cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano yitwaga ‘droit des obligations’ zari zaravanyweho, ariko mu gusesengura hakurikijwe igihe tugezemo, biza kugaragara ko hari izigifitemo akamaro zagarurwa.
Minisitiri asobanura iby’uyu mushinga w’itegeko avuga ko hari kandi ingingo zashyizweho zibanje kunozwa mu ireme kugira ngo zijyane n’igihe u Rwanda rugezemo.
Ati “ Zimwe muri izi ngingo ni izireba amahame rusange agenga inshingano (principles); zikubiyemo inshingano zikomoka ku masezerano; ibisa n’amasezerano ku makosa n’ibisa n’amakosa; ubutumwa (mandate); igurisha; igurana; ubukode bw’ibintu; gutiza no kuguriza; ububitsi n’uburinzi bw’iby’abandi biri mu mpaka; ubwishingire; imirimo cyangwa gutanga serivisi; ukwikiranura (transaction) n’ibindi.

Ku gisa n’amasezerano ho Minisiteri y’Ubutabera yasobanuye ko muri iryo tegeko hazaba hagena ko umuntu wasezeranye n’undi harebwa niba byubahirijwe ku mpande zombie.
Ati“Urugero navuga ni umuntu ukodesha inzu y’undi ariko haba ibiza bigasenya inzu nyir’ukuyikodesha akaba yayisana mu kwishyura ubukode bw’iyo nzu akaba yakuramo ayo yayisanishije biturutse ku bwumvikane bwabo.
Hari ibitekerezo bishya byashyizwe muri uyu mushinga w’itegeko hagamijwe kugenga imigenzereze hagati y’abantu ikomokaho inshingano cyangwa amasezereno yihariye bisanzwe bikorwa ariko bidafite ingingo ziyavuga mu mategeko asanzwe akurikizwa mu Gihugu.
Yagize ati“Ibyo bitekerezo ni amasezerano yo kuranga, guhuza no guhagararira abandi mu bucuruzi; amasezerano y’ubwishyu buhoraho (annuity contracts); amasezerano y’ubwikorezi (carriage); ndetse n’amasezerano yo gukorera ubucuruzi ku izina ry’undi (franchize)”.