Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko kugeza ubu hamaze gukoreshwa miliyari 3 Frw mu kubaka ikoranabuhanga rya IECMS [Integrated Electronic Case Management System] rikoreshwa mu guhuza amakuru y’inzego z’ubutabera mu gihe hakenewe asaga miliyari 9 Frw.
Ibi ni bimwe mu byagaragarijwe Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, ubwo iyi minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho bagaragazaga imikoreshereze y’ingengo y’imari muri uyu mwaka n’ibiteganyijwe gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024
Iyi IECMS ni uburyo bworohereje abaturage kumenya amakuru no gukurikirana ibirego byabo bitabasabye kuva aho bari, ikaba yaratangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2017.
Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko ingengo y’imari igenerwa uyu mushinga nke.
Ati “Ikigaragara ariko ingengo y’imari iteganywa muri iki gikorwa usanga ari nke ugereranyije n’ibikorwa biba biteganyijwe gukorwa uko bingana.”
Minisitiri Ugirashebuja akomeza agira ati” Iyo urebye ni uko umubano dufitanye n’abubaka iyi sisiteme naho ubundi ingengo y’imari ubona ari nke cyane cyane muri uyu mwaka.”
Abadepite batandukanye bagarutse kuri iyi ngingo, bashimangira ko hakwiye kongerwa ingengo y’imari igenerwa uyu mushinga ikarangizwa kubakwa, ngo kuko ari ingirakamaro ku banyarwanda.
Depite Rubagumya Emma Furaha ni umwe mu basabye kk ingengo y’imari y’uyu mushinga yongerwa ati “Nk’uko mwabibonye ubundi [IECMS] yagombaga kuba irangira umwaka utaha kandi ifasha mu buryo bukomeye imirimo igendanye n’ubutabera, nk’uko twaganiriye n’abayikoresha, hagiye hagaragayemo ibyuho.”
“Ariya mafaranga abonetse byafasha ko ririya koranabuhanga rigenda neza kandi harimo ibibazo byinshi byagiye bigaragara kuri ririya koranabuhanga ku buryo habonetse ingengo y’imari ikubakwa byakemura byinshi.”
Umushinga wose kugira ngo ukorwe hasabwaga miliyari 9,8 Frw, aho kuri ubu hamaze gukoreshwa miliyari 3 Frw. Awugenewe muri uyu mwaka wa 2022/23, ni miliyari 1,5 Frw.