Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yahakanye amakuru avuga ko ahantu hacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza hagaragaye indwara ya Kolera, yemeza ko kugeza ubu nta hantu hacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza haragaragara icyo cyorezo.
Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 01 Kamena 2023 mu nama yahuriyemo Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC). Abari bahagarariye izo Minisiteri, bagaragaje ishusho rusange y’ibyakozwe ndetse n’ibiteganywa gukorerwa abagizweho ingaruka n’ibiza.
Mu minsi ishize hari amakuru yagiye acicikana hirya no hino avuga ko hamwe mu hantu hacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Rubavu hagaragaye icyorezo cya Kolera, benshi batangira kugira impungenge ndetse no kwibaza ku mibereho y’abahatujwe.
Avuga kuri ayo makuru, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Yvan Butera, yavuze ko mu bijyanye no kwirinda ibyorezo, hari ibiba bigomba gukorwa kandi byakozwe yaba gushakirwa ubwiherero cyangwa ubukarabiro.
Yagize ati “Burya iyo habaye ibiza nk’ibi akenshi hari indwara z’ibyorezo zivamo, ariko twebwe kubera ko muri ibyo bikorwa Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo imbaraga kandi mu buryo bwihuse, ibyorezo nk’ibyo ntabwo biragaragara mu Rwanda. Icyorezo cya Kolera ntabwo kiragaragara mu Rwanda muri izo ‘sites’ zose dufite kugeza ubu ngubu.”
Yakomeje agira ati “Tugomba kubishyiramo imbaraga n’ingufu kugira ngo gahunda z’isuku n’isukura tuzikomeze, tukaba tunasaba abaturage n’abandi dufatanya muri ibi kugira ngo izo serivisi dufite tuzikoreshe, tuzibungabunge neza, kugira ngo tubashe gukumira indwara zitahagera no kugabanya ingaruka zazo.”
Uretse ibigendanye n’indwara z’ibyorezo, MINISANTE ivuga ko hari n’ibindi byagiye bikorwa mu rwego rwo kwirinda izindi ndwara zitandura zirimo Malaria ndetse hanafatwa ingamba zo guhangana na zo mu gihe zaramuka zibonetse. Izo ngamba zirimo kuba haratanzwe inzitiramubu 4400, hanaterwa imiti yica imibu muri site zose, kugira ngo abazitujwemo barusheho kugira ubuzima bwiza.
Mu rwego rwo kugira ngo ubuzima bw’abacumbikiwe mu nkambi burusheho kumera neza, MINEMA ivuga ko hashyizweho uburyo bwo gukurikirana abana bari muri za site zose hagendewe ku byiciro byabo.
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, yavuze ko abana bari kuri site zose bageze ku 1610.
Yagize ati “Abari mu myaka yo kwiga basubiye ku ishuri, mu buryo busanzwe bariga bakabona ifunguro ku ishuri ariko bakagaruka bagataha kuri site aho imirire yabo yitabwaho n’ibindi byose bijyanye n’imibereho myiza y’ibanze y’abaturage, abatoya bari mu myaka yo kujya mu bigo mbonezamikurire, haba harimo no kwita ku mirire yabo ariko n’ubuzima busanzwe, twabonye uburyo bwiza bwo kwita ku bana.”
Kugeza ubu hari site 25 zirimo abantu barenga gato 7,600 bari mu miryango irenga gato 1800, aho kugeza ubu mu bantu barenga 100 bakomerekeye mu biza, batandatu ari bo bonyine basigaye kwa muganga kandi na bo ubuzima bwabo bukaba burimo bugenda bumera neza.