Ubugenzuzi bw’umurimo, muri raporo bwakoze bwasanze ibigo 66 by’abikorera mu Ntara y’I Burengerazuba, ku kigero kiri munsi ya 50% byarishe amategeko agenga umurimo.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ishingiye ku byagaragaye yavuze ko igiye gushyira imbaraga mu guhana abica amategeko nkana.
Mu igenzura ryakorewe ku bigo by’abikorera 735 byo mu turere tugize Intara y’ I Burengerazuba, ibigo 66 ntibyubahirije amategeko y’ umurimo.
Bimwe mu binyuranyije n’amategeko byakozwe birimo kwima abakozi amasezerano y’akazi, guhembera mu ntoki aho kubahembere muri banki, kudatanga imisanzu y’ubwiteganyirize no gukerensa ubuzima n’umutekano w’abakozi mu kazi .
Akarere ka Rusizi niko kaza imbere mu kugira umubare munini w’abikorera bishe amategeko aho mu bigo 170 byagenzuwe 31 bari mu ibara ry’umutuku.
Mu nama nyunguranabiterezo ku kubahiriza amategeko y’ umurimo, abayitabiriye basanga hakwiye ingamba zikarishye ku batubahiriza amategeko y’umurimo.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo avuga ko mu rwego rwo guca imigirire nk’iyagaragajwe, guhana bigiye gukazwa.
Intara y’I Burengerazuba igaragaza ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 38 bikazafasha mu kugabanya ikigero cy’ ubukene bukabije kuri 26.1%.
Ku rundi ruhande ariko abikorera nabo basabwe korohereza abakirangiza amashuri, bahabwa umwanya n’ibyangombwa mu kwimenyereza akazi.