Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yavuze ko kuba abacanshuro bagera ku 2000 baturuka mu Burayi bw’Iburasirazuba bafite uruhare mu mirwano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse na guverinoma y’icyo gihugu ikaba ikomeje guhembera urwango biteye impungenge ariko ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari umutekano w’abaturage barwo.
Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ubwo yaganiraga n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko Minisitiri Biruta yatangaje ko mu mpera z’uku kwezi kwa cumi 2023, Perezida wa Pologne Andrzej Duda azasura u Rwanda.
Ku bijyanye n’ibitero biherutse kwibasira Israel, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwihanganishije Guverinoma ya Israel n’abaturage bayo ndetse yamagana ibikorwa by’iterabwoba, by’umwihariko ibyibasira inzirakarengane z’abasivili.
Ku birebana n’akarere, Minisitiri Buruta yahishuye ko hari abacanshuro bagera ku 2000 baturuka mu Burayi bw’Iburasirazuba bari ku butaka kwa Congo kandi bafite uruhare mu mirwano. Ibyo ngo byiyongeraho imvugo z’urwango zikomeje guhemberwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa,ibirushaho gutera imbungege ku mutekano w’u Rwanda.
Minisitiri Biruta yamenyesheje abahagariye ibihugu byabo mu Rwanda ko imirwano yubuye hagati y’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Guverinoma Congo Kinshasa n’umutwe wa M23 nyuma y’uko iki gihugu gihaye M23 igihe ntarengwa cyo kuva mu duce yafashe bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu.
Ku bijyanye no kwambura intwano imitwe izitwaje abayigize bagahurizwa mu bigo byabugenwe hagamijwe kubasubiza mu buzima busanzwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko bitangaje ku ba kumitwe irenga 200 iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bisabwa umutwe umwe gusa.
Yashimangiye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugomba kwamburwa intwaro kandi ugasenywa burundu , avuga ko bitumvikana ukuntu umuryango mpuzamahanga uvuga ko ushyigikiye ibikorwa n’akarere mu gushaka amahoro nyamara ku rundi ruhande ugaha uburemere buke impungenge zitewe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ushyigikiwe na Leta Congo.
Ku bijyanye n’umutekano warwo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko u Rwanda rushyize imbere umutekano w’abaturage barwo kandi ko atari rwo ruzafata iya mbere mu gushoza intambara kuri Congo.
Yavuze ko u Rwanda rushyigikiye inzira zashyizweho n’akarere mu gushakisha uko amahoro yagaruka, asaba abafatanyabikorwa mpuzamhanga gushyigikira ibuhugu byo mu karere muri uwo mugambi no gushakira umuti umuzi w’ikibazo.