Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko abanyamakuru bishyize hamwe bagahurira ku mugambi umwe wo guharabika u Rwanda batazawugeraho.
Ibijyanye n’umugambi w’aba banyamakuru bakoze itsinda ryo guharabika u Rwanda Minisitiri Dr Vincent Biruta yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hamwe n’ibiro by’umuvugizi wa Guverimo wabaye tariki 29 Gicurasi 2024.
Minisititiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, asanga aba banyamakuru bagamije gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Ati “Iyo ubona abanyamakuru bageze kuri 30 bo mu bihugu birenga 10 bishyize hamwe ngo bagiye gutangaza inkuru zidasanzwe ku Rwanda, umugambi ni uguhungabanya u Rwanda. Ni uguhungabanya ya mitekerereze, ni uguhungabanya bya bindi tumaze kugeraho.”
Minisitiri Dr Biruta asanga impamvu z’uyu mugambi ari ipfunwe rya bimwe mu bihugu by’amahanga bifite kubera uruhare byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ibyo bakora byose byubakiye ku ipfunwe bamwe baterwa n’amateka no kuba Jenoside yarashobotse mu Rwanda, igakorwa bareba ndetse bamwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi bakaba bafite ibyo babazwa ku birebana na Jenoside yabaye mu Rwanda.”
Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda we avuga ko aba banyamakuru bafite ibihugu biri kubakoresha mu nyungu zabyo.
Ati “Buriya abanyamakuru benshi bakubwira ko ari abanyamakuru bigenga ariko kwigenga kwabo nibo bakuvuga gusa, benshi muri bo baba bafite leta zibasunika, zibakoresha, turabazi turamenyeranye. Iyo ubakurikiranye neza usanga bamwe ari ba bandi bananiwe kugira icyo bakora kandi bafite ubushobozi kugira ngo Jenoside ihagarare, ni ba bandi bakomeje gukorana n’Umuryango w’Abibumbye bananiwe kuyita icyo iricyo ko ari Jenoside, abo bose nibo bariya.”
Abo banyamakuru biganjemo ab’i Burayi barenga 50 bishyize hamwe mu mugambi mubisha bise ‘Forbidden Stories’ ugamije gusebya igihugu, biterwa n’ibintu bitandukanye birimo guhungabanya ituze riri mu Rwanda n’ipfunwe ry’uruhare ibihugu byabo byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucaracara iby’uyu mugambi wahuriyemo abanyamakuru batandukanye, bavuga ko bagamije kugaragaza amabi akorwa na Leta y’u Rwanda.
Ni umugambi unagaragaramo umunyamakuru w’Umunyarwanda, Baker Byansi, umaze igihe avuga ko yahunze igihugu.
Minisitiri Biruta yabwiye abari muri iki gikorwa cyo kwibuka, ko uretse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ipfunwe, usanga iyi migambi yo gusebya u Rwanda izanwa n’abandi badashaka ko rwigenga kandi rugatera imbere kuko byaba urugero rubi ku bindi bihugu bya Afurika, bahora bifuza ko bisigara inyuma.
Ati “Abandi ni bya bindi by’irondakoko byo kuvuga ngo ariko kiriya gihugu abantu bagiye bahagarika Jenoside uyu munsi bakaba bavugwa, ko bateye imbere, bageze kuri ibi n’ibi uyu munsi akaba ari intangarugero, ugasanga ni ibintu batabasha kwakira, ntabwo igihugu gito nk’u Rwanda, abirabura bikwiriye kuvugwa ko hari ibyo bagezweho.”
Minisitiri Biruta yavuze ko kuba umugambi nk’uyu wakorwa mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igihugu cyitegura amatora, “ari ibintu biba byarateguwe bifite icyo bigambiriye.
Ati “Niyo mpamvu ubona ibyo bashakisha urabisoma rimwe, kabiri, gatatu ukabona nta kintu kirimo, ariko ubu hirya no hino ibintu byacitse, radiyo, televiziyo n’ibyandikwa, ukaba wagira ngo mu Rwanda hari ikintu cyabaye ugasanga nta nacyo.”
Ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma nabyo byamaganye iby’aba banyamakuru birirwa basebya banaharabika u Rwanda ku Nyungu za Politike.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye inkuru zatangiye gusohoka mu bitangazamakuru birimo gukora ubukangurambaga bwiswe “Forbidden Stories Media Campaign”, ivuga ko izo nkuru zitazagera ku ntego yazo yo kwica amatora, cyangwa guhungabanya ubuyobozi bw’Igihugu.
Itangazo ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma ryasohotse tariki 28 Gicurasi 2024, rivuga ko mu minsi myinshi y’uku kwezi (Gicurasi), abayobozi n’abaturage bashyizwe ku nkeke n’abishakira inyungu za politiki, bagambiriye gutangaza inkuru za byacitse zivuga ku Rwanda.
Iryo tangazo rigira riti “Twahisemo kudakomeza gusubiza ibyo bihuha bidafite ishingiro kuko twabisobanuye kenshi kandi ku buryo buhagije.”
Guverinoma y’u Rwanda ikavuga ko Abanyarwanda batagitungurwa n’ibyo bikorwa by’abo bakoresha itangazamakuru mu nyungu zabo bwite, ahanini bigamije guhungabanya imigendekere myiza y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2024.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibi bijyanye no kuba hafi y’umupaka w’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukomeje gukingirwa ikibaba, hagamijwe kugirira nabi u Rwanda no gushyigikira ihinduka ry’ubutegetsi rimaze igihe ritangajwe na Perezida wa DRC.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyi ntego itazigera igerwaho kuko abanyarwanda biyubakiye politiki itajegajega ishingiye ku bumwe no gukorera mu mucyo muri iyi myaka ishize.
Guverinoma ivuga ko inzira ya Demokarasi u Rwanda rwahisemo izakomeza, kandi mu mahoro no mu bwisanzure, Abanyarwanda bazihitiramo abo bazifuza ko babayobora mu gihe kiri imbere