Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Itorero ‘Indangamirwa’ icyiciro cya 13, ririmo kubera mu kigo cy’Ubutore giherereye i Nkumba mu Karere ka Burera.
Ni Itorero ryitabiriwe n’urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi biga n’abatuye mu mahanga, abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza mpuzamahanga zo mu Rwanda, Indashyikirwa zivuye ku Rugerero rw’Inkomezabigwi n’Abayobozi mu nzego z’urubyiruko.
Minisitiri Bizimana, agaruka kuri izo ndangagaciro yagize ati “Ni indangagaciro z’ingenzi bakwiye kugenderaho zikaba zabafasha kwirinda ibishuko. Urubyiruko ruri hirya no hino yaba imbere no hanze y’Igihugu, rwugarijwe n’ibishuko byinshi birushora mu ngeso nyinshi nk’ibiyobyabwenge, guta umuco n’izindi usanga baramutse batabaye maso ngo bazikumire, bazirinde hakiri kare, zishobora koreka ubuzima bwabo mu kaga”.
Ati “Ni ngombwa rero ko bahurira ahantu nk’aha, ngo bahavome ubumenyi butuma bamenya inzira nyayo bakwiye kwerekezamo, bakangukiye gusesengura ikibi n’icyiza mu gusigasira Ubunyarwanda nyabwo kandi buhamye”.
Mu Banyarwanda abangana na 65% ni urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 18 na 30, bivuze ko ari narwo rwihariye umubare munini w’abaturage.
Minisitiri Bizimana yahereye aho, abibutsa ko bafite umukoro wo kuzamura imyumvire mizima, bagahora bashishikajwe no kurwanira Igihugu ishyaka.
Ati “Ikigero cy’imyaka murimo uko mwitabiriye iri torero, kiba ari igihe umuntu wese aba arimo, cyo guhitamo hagati y’icyerekezo cyiza cyangwa kibi. Nk’abantu rero Igihugu cyacu gihanze amaso, cyubakiyeho mukaba n’u Rwanda rw’ejo; muramutse mwibeshye mugakora ikosa rito mugaha urwaho ingeso mbi, cyangwa imyitwarire idahwitse, u Rwanda rwasenyuka burundu”.
Ati “Icyo tubifuzaho, ni uguharanira kuba abantu bateye imbere, bubatse ingo zikomeye, bakora imirimo ikomeye, kandi bakize kuko abo tubona bo mu bihugu byateye imbere baza na hano mu gihugu bakatwubakira ibikorwa remezo nk’imihanda, tukabishyura amafaranga bakayajyana iwabo, si uko namwe mutabishobora. Nimuhaguruke rero mugire ishyaka ryo gukomera ku ndanagagaciro. Mugire imyumvire inoze, muharanire kugera ku rwego rwagutse mu buryo bwose bushoboka, ntacyo bitazabagezaho”.
Yabaabye kugendera kure amacakubiri, ubunebwe, ishyari, ubugambanyi, uburiganya, urwango, ikinyoma n’izindi ziganisha ku kumunga abenegihugu n’Igihugu ubwacyo, mu kwirinda ko gisubira mu mateka mabi cyahozemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni impanuro urubyiruko ruvuga ko rwari rukeneye, kugira ngo zirubere imbarutso yo gukomeza kugaragaza umusanzu warwo mu kwiyubaka kw’Igihugu.
Yves Ishimwe witabiriye iri torero aturutse muri Koreya y’Amajyepfo ati “Mu mahanga aho tuba bamwe muri bagenzi bacu usanga bakomeye ku myumvire y’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, hakaba n’abayihakana. Ahanini biba ari ibitekerezo bashyizwemo n’ababyeyi babo barimo n’ababa barasize bayigizemo uruhare. Amasomo ngiye kwigira muri iri torero azatuma ndushaho kumenya no gusobanukirwa neza ingero zifatika najya mperaho mvuguruza abagifite imyumvire nk’iyo”.
Yaba Minisitiri Bizimana ndetse n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Francis Muheto hamwe na Guverineri w’iyi Ntara, Dancille Nyirarugero, mu biganiro bagejeje kuri uru rubyiruko, babakanguriye guha agaciro amasomo bazahavoma kuko bizabafasha kunoza neza ibyo bakora.
Amasomo y’uburere mboneragihugu bazigishwa mu gihe cy’iminsi 40 bazamara muri iri torero, aziyongeraho n’imyitozo ikomatanyije n’amasomo ya gisirikare, bakaba banabiheraho bavumbura impano bashobora kuba bifitemo zirebana no kwita ku mutekano w’Igihugu.
Abasore n’inkumi uko ari 413 bitabiriye itorero, bazasoza ku itariki 24 Kanama 2023.