Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu Bwongereza ari mu ruzinduko mu Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu Bwongereza ari mu ruzinduko mu Rwanda

igire
igire Yanditswe December 5, 2023
Share
SHARE


Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu Bwongereza James Cleverly ari mu ruzinduko mu Rwanda aho kuri uyu wa Kabiri yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa amateka yayiranze ndetse anunamira abahashyinguye nyuma yo gushyira indabo ku mva.

James Cleverly ari mu Rwanda mu rwego rwo kunoza amasezerano ari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku byerekeye abinjira n’abasohoka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Minisitiri James Cleverly yageze ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe yakirwa n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Clementine Mukeka.

Biteganyijwe ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali agirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amaganga n’Ubutwererane mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta ku masezerano avuguruye ku kuba Ubwongereza bwakohereza abimukira mu Rwanda.

Amasezerano u Rwanda rwagiranye n’Ubwongereza ateye ate?

Biteganyijwe ko aya masezerano azamara imyaka 5 Guverinoma y’u Bwongereza ikazatanga amafaranga asaga  miliyari 150Frw azifashishwa mu guha abimukira  serivisi zirimo uburezi, ubuvuzi n’akazi. Serivisi zizagera no kubandi baturage basanzwe mu gihugu bazaba babana.

Ubwo yazaga mu Rwanda icyo gihe, Minisitiri wari ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu mu Bwongereza Priti Patel yanasuye bimwe mu bikorwa remezo biteganywa ko byazifashishwa n’abo bimukira mu gihe bazaba bageze mu gihugu.

Muri gicurasi 2023 nabwo uwari Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu Bwongereza iki gihe asura n’imishinga itandukanye irimo n’ubwubatsi bw’amacumbi ya kijyambere yateganyaga kuzakira aba bimukira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta avuga ku bijyanye no kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza, yavuze ko ibi biri mu murongo w’u Rwanda wo guhesha agaciro ikiremwamuntu no kugoboka abari mu kaga bishingiye ku bunararibonye n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Gusa icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyagiye gisubikwa bitewe n’impamvu zaturukaga mu Bwongereza ubwabwo bitewe n’inkiko.

 

Minisitiri James Cleverly yakiriwe ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Clementine Mukeka. Photo: MINAFET

Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu Bwongereza James Cleverly kuri uyu wa Kabiri yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Minisitiri James Cleverly yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma ashyira indabo ku mva mu guha icyubahiro abazize Jenoside.

James Cleverly ari mu Rwanda mu rwego rwo kunoza amasezerano ari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku byerekeye abinjira n’abasohoka. 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire December 5, 2023 December 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

U Rwanda rurakira Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi
ubuhinzi

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?