Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Dr. Mohamed Ibn Chambas, Intumwa yihariye ya Perezida John Mahama wa Ghana, yamushyikirije ubutumwa Perezida Mahama yoherereje Perezida Kagame.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Dr Mohamed Chambas, kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Ghana, John Mahama, baherukaga guhurira i Accra, muri Mutarama 2025, aho yari yitabiriye irahira rye.
U Rwanda na Ghana bifitanye umubano n’imikoranire mu nzego zirimo guteza imbere uburezi, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ibindi.
Mu 2022, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije kongera no kunoza ubucuruzi, kugira ngo abaturage babyo babashe kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi ari mu Rwanda no muri Ghana.
Mu 2024, binyuze muri gahunda yiswe ‘Taste Rwanda’, ibicuruzwa bituruka mu Rwanda by’umwihariko ibikomoka ku buhinzi, byatangiye kujya gucuruzwa muri Ghana, binyuze mu masezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika.
U Rwanda na Ghana kandi barateganya guhuza ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyurana amafaranga hagamijwe koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka no gukuraho inzitizi z’imari mu bucuruzi.