Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yashimiye amadini n’amatorero uruhare agira mu iterambere ry’Igihugu ndetse no mu kubaka umuryango Nyarwanda utekanye.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri 2024, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Igiterane cya Rwanda Shima Imana muri Stade Amahoro.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, wari umushyitsi mukuru muri iki giterane, ni we wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse yashyikirije abacyitabiriye intashyo ze.
Mu butumwa bwe, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasabye abanyamadini kurwanya abashobora kubavangira bazana inyigisho z’ibinyoma zibuza abantu gukora no kwiteza imbere, anabibutsa gufasha Leta kurwanya ibiyobyabwenge, ubusinzi mu rubyiruko, igwingira ry’abana, ndetse n’ubukene, kuko ukwemera kwiza kugomba kujyana n’ibikorwa byo kwiteza imbere cyane cyane no kwikura mu bukene.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rushima uruhare amadini n’amatorero yagize mu kubanisha neza Abanyarwanda no mu bikorwa binyuranye by’iterambere birimo uburezi no kubaka Umuryango Nyarwanda.
Yagize ati “Muri uru rwego, mboneyeho umwanya wo gushima uruhare amadini n’amatorero agira mu iterambere ry’Igihugu. Muri abafatanyabikorwa beza. Ndagira ngo nshimire abayobozi b’amadini n’amatorero, imbere y’abakirisitu banyu n’abayoboke banyu.”
“Guverinoma y’u Rwanda ikaba ibashimira urwo ruhare rwanyu mugira, mu guteza imbere Igihugu cyacu. Ibikorwa byanyu mufatanya na Guverinoma turabizi. Hari ibijyanye n’uburezi, hari ibijyanye n’ubuzima, amavuriro, hari ibijyanye no kurwanya ubukene, hari ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko cyane cyane ibijyanye no gukora Umuryango Nyarwanda utekanye.”
Abateguye Igiterane cya Rwansa Shima Imana bagaragaza ko hari byinshi Imana yakoreye u Rwanda bikwiriye kwishimirwa kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Igihugu cyari mu icuraburindi nyamara ubu kikaba gitekanye kandi kigeze heza.
Minisitiri w’Intebe kandi yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero n’abayoboke bayo kwitandukanya n’inyigisho z’ubuyobe zibuza abaturage kwiteza imbere.
Ati “Twabonye amadini amwe abuza abantu kwivuza igihe barwaye, akababwira ko kwivuza kwa muganga ari icyaha, twabonye amadini abwira abana ko kwiga ari icyaha, ko kujya mu ishuri bitemewe, twabonye amadini abuza abantu kwitabira umurimo avuga ko n’iyo utakora Imana yagusanga aho uri ikakugaburira. Twabonye kandi amadini amwe abwira abana gutandukana n’ababyeyi babo ngo kuko ababyeyi bashobora kuba ari abanyabyaha.”
Nubwo bimeze gutyo, Minisitiri w’Intebe avuga ko hari amadini akora ibyiza nubwo umwana aba umwe agatukisha bose.
Yakomeje ati “Twabonye kandi n’amadini yagiye atanga inyigisho zinyuranye n’indangagaciro z’Umunyarwanda twifuza, ariko nk’uko nabivuze nk’uko Abanyarwanda babivuga ko umwana ashobora kuba umwe agatukisha benshi, amadini menshi ni meza, yakoze neza, yafatanyije na Leta mu bikorwa by’iterambere.”
Igiterane cya Rwanda Shima Imana cyateguwe n’Umuryango PEACE Plan, cyari kimaze igihe kitaba ku mpamvu zitandukanye zirimo n’Icyorezo cya COVID-19.
Abateguye iki gikorwa bashimira Imana cyane aho igejeje u Rwanda nyuma y’imyaka 30 ishize ruvuye mu icuraburindi na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, Amb. Prof Charles Murigande, yagaragaje ko u Rwanda rwateye imbere mu mfuruka zose aho nyuma ya Jenoside indege zashoboraga kugera mu Rwanda mu cyumweru ari 20, ubu zikaba zihagera mu munsi umwe.