Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari muri Namibia aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera kuri Perezida w’iki gihugu, Hage Geingob witabye Imana mu ntangiriro z’ uku kwezi ku myaka 82.
Dr Geingob yapfuye azize uburwayi akiri ku buyobozi muri manda ye ya nyuma.
Ibihumbi by’Abanya Namibia barangajwe imbere n’uwamusimbuye, Perezida Nangolo Mbumba basezeye bwa nyuma nyakwigendera mu cyubahiro cy’umukuru w’igihugu mu muhango witabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye, byiganjemo ibya Afurika kuri Stade yitiriwe Ubwigenge, mu murwamukuru, Windhoek.
Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza kwibukira ku ruhare Dr Hage Geingob yagize mu kubaka umubano wa kivandimwe hagati y’ibihugu byombi.
Dr Ngirente kandi yagaragaje ko guharanira ukwishyira ukizana n’ubutabera byaranze ubuzima bwa Dr Hage Geingob ari icyitegererezo kuri benshi mu batuye uyu mugabane.
Abakuru b’ibihugu bafashe ijambo, bagaragaje Nyakwigendera Geingob nk’umuntu waharaniye ubwigenge bw’ igihugu cye n’umugabane wa Afurika aho yanakomeje guharanira amahoro n’iterambere ry’uyu mugabane.
Geingob wabaye Perezida wa gatatu wa Namibia guhera muri 2015, ubwo yatorwaga bwa mbere, yanabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu hagati y’ 1990 na 2002, yongera kugaruka kuri uyu mwanya muri 2012 kugera muri 2015 ubwo yatsindaga amatora y’ Umukuru w’Igihugu.
AMAFOTO YUMUHANGO WO GUHEEKEZA :Dr. Hage G. Geingob azwiho guharanira iterambere rya Namibia