Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri w’intebe wa Centrafrique yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bamucungira umutekano
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Minisitiri w’intebe wa Centrafrique yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bamucungira umutekano

igire
igire Yanditswe May 18, 2023
Share
SHARE

 

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bo mu itsinda RWAPSU, ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi bamaze umwaka bakora ko kumucungira umutekano.

Ni mu muhango wari witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo abayobozi muri Guverinoma n’ab’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe, mu murwa Mukuru Bangui.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, Minisitiri w’Intebe Moloua yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ku bushake ifite bwo gufasha igihugu cye mu nzira yo kwiyubaka nyuma y’ibihe by’amakimbirane cyanyuzemo, anashimira abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAPSU-7 ku bwitange n’umurava byabaranze mu gucunga umutekano w’igihugu n’uwe bwite by’umwihariko.

Yagize ati: “Mwambaye hafi muncungira umutekano mu mezi 12 ashize; mumperekeza mu ngendo zanjye zose. Ndabibashimira kandi mbifurije kuzasubira mu gihugu cyanyu amahoro no kongera guhura n’imiryango yanyu.”

Umuyobozi w’itsinda RWAPSU-7, CSP Vincent Habintwari, yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique ishimwe yageneye abapolisi b’u Rwanda, ashimira n’inzego z’Umutekano zo muri Centrafrique ku buvandimwe n’imikoranire myiza babagaragarije.

Yagize ati: “Tuzirikana kandi dushimira imikoranire myiza n’ubufatanye twagiranye n’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano byatworohereje kugera ku nshingano zacu.”

CSP Habintwari aherutse gutoranywa mu kwezi gushize nk’umuyobozi mwiza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique hashingiwe ku mikorere myiza n’ikinyabupfura, kwitabira akazi n’ubunyamwuga byaranze itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi, kuva ryakoherezwa mu butumwa ku itariki ya 20 Gicurasi, umwaka ushize.

Itsinda RWAPSU rifite inshingano z’ibanze zo kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu.

 

 Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bo mu itsinda RWAPSU. Photo: RNP

 

Abapolisi b’u Rwanda bahawe ibyemezo by’ishimwe (certificates of satisfaction). Photo: RNP

 

 

Itsinda RWAPSU rifite inshingano z’ibanze zo kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye. Photo: RNP

You Might Also Like

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo

igire May 25, 2023 May 18, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?