
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimye imikoranire y’urwego rw’abikorera mu Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU) ku bikorwa by’ishoramari birimo kugira uruhare mu gutanga imirimo mu Rwanda.Aha harimo ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, ubwikorezi, ubucuruzi bw’imiti n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe avuga ko hari ibigo bikomeye byo mu Burayi byashoye imari mu Rwanda birimo Volkswagen, ikigo cya Africa improved foods na BioNTech.
Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi avuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku rwego rw’Isi kikaba igihugu cyakira abakigana ku buryo abifuza gushora imari yabo mu masaha atandatu gusa umushoramari aba afunguye ikigo cy’ubucuruzi.
Iri huriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi ryitabiriwe n’Abanyarwanda bakora ubucuruzi mu bihugu by’u Burayi, abashoramari bo mu bihugu by’ u Burayi bakorera mu Rwanda n’abifuza gushora imari mu Rwanda ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente arikumwe na Ambassador Belén Calvo Uyarra uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda ndetse na Clare Akamanzi Umyobozi wa RDB. Photo: RDB
Sign Up For Daily Newsletter
Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.