Umunyarwanda yaciye umugani ngo ifuni ibagara ubucuti nakarenge.
Mu gitongo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Ethiopia rugamije kurushaho kunoza ubutwererane bw’akadasohoka burangwa hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yatangaje ko Dr. Biruta yahuye n’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Ethiopia aho baganira ku ngingo zinyuranye zijyanye no kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi, ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Mu bo yavuganye na bo harimo na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, bajyana mu gikorwa cyo gutera igiti.
Muri urwo ruzinduko, Dr Biruta yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano Maj Gen Joseph Nzabamwita n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen Charles Karamba.
U Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi, ndetse ibyo bihugu byombi bisanzwe bikorana bya hafi mu guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare.
Mu myaka itanu ishize, u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu arimo RwandAir na Ethiopian Airlines gusangira ikirere nta nkomyi.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko unubano na Ethiopia ugaragarira mu bufatanye buhamye burenga kugirana ubushuti busanzwe.